Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bwa hafi ku bihugu

  • admin
  • 22/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2020, yitabiriye inama yabereye ku ikoranabuhanga ihuza Biro yagutse y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (African Union/AU).

Iyo nama yayobowe na Perezida w’Afurika y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa AU, yahuje abakuru b’Ibihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ethiopia, Kenya, Mali, Senegal, Zimbabwe n’abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abashoramari bo muri Afurika.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bakuru b’ibihugu n’abashoramari bitabiriye, yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gutanga miriyoni y’amadorari y’Amerika ( hafi miriyari y’amafaranga y’u Rwanda) arimo ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika bizashyirwa mu Kigega cya AU gishinzwe kurwanya Koronavirusi, n’andi ibihumbi 500,000 yo gufasha Ishami ry’Afurika ry’Ikigo gishinzwe kurwanya no kwirinda indwara (Africa CDC ).

Muri iyo nama hibanzwe ku bufatanye bukenewe ku bihugu by’Afurika mu guhangana n’Icyorezo cya COVID-19 no gutegura ahazaza huwo mugabane nyuma icyo cyago cyugarije Isi.

Intego ya mbere bihaye ni iyo guharanira ko Afurka yakomeza guharurira amayira urwego rw’abikorera azarufasha kuva mu bihombo batewe na COVID-19, no gusigasira iterambere ry’abatutuye ku mugabane muri rusange.

Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bwa hafi ku bihugu bigize AU kugira ngo ibyo bigerweho, ashimangira ko gahunda yo koroshya ubuhahirane ku Mugabane w’Afurika ikwiye guhozwaho ijisho.

Yagize ati: “Ntitugomba gutuma ikemezo cyo koroshya ubuhahirane ku Mugabane w’Afurika kidashyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2020. Byahoze ari intego nyamukuru y’ubufatanye bwacu kugeza n’ubu. Imbogamizi ku bucuruzi mpuzamahanga zihari ubu, zitume turushaho kubona agaciro ko kongera ubuhahirane n’umusaruro w’ibyo dukora ku mugabane.”

Yashimye Perezida Ramaphosa wateguye iyi nama akanatumira abayitabiriye, amushimira n’umuhate akomeje gushyira mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ku Mugabane w’Afurika ndetse no mu Gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Yanagarutse ku bushishozi bwashyizwe mu gutoranya no gushyiraho itsinda rishinzwe gushaka uburyo ubukungu bw’Afurika bwakomeza gusagamba nyuma ya Koronavirus (COVID-19).

COVID-19: Dr. Donald Kaberuka mu bashinzwe gutegura ahazaza h’Afurika

Perezida Kagame yanashimiye kandi Ikigo Africa CDC na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, ku bikorwa bihebuje bikomeje kugeza ku mugabane muri ibi bihe uhanganye na COVID-19, agaragaza ko ibihugu bigize AU bikomeje kungukira ku buhanga n’ubunyamwuga by’izo nzego.

Yanashimiye n’abandi bayobozi bose bitabiriye iyo nama ku butumire bwa Perezida Ramaphosa, n’abakomeje kugaragaza ubwitange mu gufasha Umugabane w’Afurika muri ibi bihe bitoroshye.


Chief editor/ MUHABURA

  • admin
  • 22/04/2020
  • Hashize 4 years