Abanyamakuru bakoreraga RTLM na Kangura nti bari ab’umwuga ahubwo bari ibisambo byishakira indonke-Dupaquier
- 10/04/2019
- Hashize 6 years
Umunyamakuru w’Umufaransa akaba n’umwanditsi w’igitabo ’L’agenda du Genocide’, Jean-François Dupaquier, avuga ko abakoreraga radio RTLM na Kangura batari abanyamakuru b’umwuga ahubwo ngo bari ibisambo byishakira indonke.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyatanzwe ubwo Abanyamakuru hamwe n’abakozi b’ibigo bakorana n’Itangazamakuru, bibutse bagenzi babo bagera kuri 60 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.Abatanze ikiganiro bagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru muri Jenoside n’uko rikwiye kwitwara mu rugamba rwo kubaka u Rwanda.
Jean-François Dupaquier umunyamakuru w’umufaransa wari muri abo batanze ikiganiro akaba n’umwanditsi w’igitabo ’L’agenda du Genocide’ ngo kuri we abona nta rindi zina yaha abanyamakuru batarangwaga n’ubunyamwuga ahubwo bakarangwa no kwishakira indonke bityo ngo abo baba ari ibisambo.
Ati “Umunyamakuru si umuhanzi, si umunyapolitiki, si umucamanza, ariko ni umukozi. Navuga ko hari abanyamakuru beza nubwo atari benshi, abenshi ni abo ntabonera izina.Baba badashoboye ku buryo utabita abanyamakuru, baba ari abanebwe n’ibindi nka byo, usanga bene abo bantu ari ibisambo, abanyabinyoma, abasinzi n’ibindi”
Yakomeje avuga ko akurikije imyitwarire yarangaga abanyamakuru bakoreraga RTLM (Radio-television des Milles Colline) na Kangura,ayo mazina bayakwiye.
Ati “Uru ni rwo rwego nashyiramo abakoreraga RLTM kuko bari ibirara bitagira umutimanama na busa”.
Dupaquier yavuze uburyo yaburiye Perezida Habyarimana Juvénal amwereka ko ikinyamakuru Kangura kigamije kubiba urwango mu bantu,ariko we nta kindi yamusubije usibye kumubwira ko mu Rwanda aribwo buryo batangamo ibitekerezo.
Ati “Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru namubajije niba amategeko 10 y’Abahutu atagamije kubiba urwango mu Banyarwanda ansubiza ko ‘iwacu ubwo ni ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.”
Barore Cléophas,Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yashimangiye ko itangazamakuru ry’imbere mu gihugu ryagize uruhare muri Jenoside kuko ryakoresheje amagambo atari meza.
Ati “Kuva mu 1990 itangazamakuru ryagize uruhare kuko ryatangazaga ibibera ku rugamba n’inama zabaga ahantu hose. Ryakoresheje amagambo ashyira mu kaga ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse riba ahantu ho kunyuza ibyo bashaka.’’
Yakomeje avuga ko icengezamatwara ry’itangazamakuru ryakiranwe yombi kuko muri icyo gihe abaturage bafataga ibivugiwemo nk’ivanjiri,bityo ngo ijambo ryavugiwe ku Kabaya nti ryari gutangazwa.
Ati “Hari amahitamo y’umunyamakuru yo gukina indirimbo ashaka itari iya Bikindi ibiba urwango. Iyo habaho gutekereza neza, umunyamakuru wagiye muri mitingi ya Kabaya ntaba yaratangaje agace k’ijambo rya Mugesera.’’
Muri ibyo bihe ngo imikorere y’itangazamakuru yasunikwaga na Leta yariho icyo gihe kuko niyo yagenaga ibigomba gutangazwa n’abamwe mu banyamakuru.
Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko abanyamakuru bishwe batazize ubwoko bwabo gusa kuko bitangiye igihugu, basiga umurage wo kutaba ingaruzwamuheto.
Yagize ati “Turibuka abanyamakuru baharaniye kugira itangazamakuru ry’umwuga rikorera Abanyarwanda muri Leta itarashakaga gukorera Abanyarwanda. Bazize ubwoko bwabo kuko bahagurutse bakarwanya ikibi, bahagarara ku kuri, baha u Rwanda icyo bari bafite mu bihe bikomeye.’’
Itangazamakuru ry’iki gihe ryasabwe gushishoza mbere yo gutangaza inkuru cyane mu gihe imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga yateye imbere ndetse ubwinshi bw’ibitangazamakuru butuma habaho gutanguranwa.
Abatanze ikiganiro barimo Jean-François Dupaquier (uwa kabiri uturutse ibumoso),Jeanine Munyeshuli-Barbé ( uwa gatatu hagati)Umunya- Nouvelle-Zélande, Phil Quin (Uwa kane) na Barore Cléophas(iburyo)
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu
Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko inshingano z’itangazamakuru zikwiye kuba gukorera abaturage, kubaka igihugu hazirikanwa amateka cyanyuzemo n’icyerekezo gifite
Yanditswe na Habarurema Djamali