Rukumberi:Muri Jenoside,Abatutsi bari bizeye gukizwa n’abashinzwe umutekano ariko nibo baje babamaraho

  • admin
  • 19/05/2019
  • Hashize 6 years
Image

Abatuye mu murenge wa Rukumberi ho mu karere ka Ngoma bemeza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,Abatutsi baho bishwe bikomeye n’abo bari bategerejeho ubufasha, aho baje bagahita bifatanya n’interahamwe kubica.

Kuba uyu murenge ukikijwe n’ibiyaga birimo icya Mugesera n’ikiyaga cya Sake ndetse n’umugezi w’Akagera ngo biri mu byatumye byoroheye Interahamwe kwica abasaga ibihumbi 35 byari bihatuye Inkotanyi zirokora gusa 700 harimo abakomeretse cyane.

Kuri iki Cyumweru muri uyu murenge habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Umwe mu batanze ubuhamya bw’ibyabereye i Rukumberi witwa Rutagarama Protais yavuze ko Abatutsi bari bahatuye bari babayeho mu buzima bubi aho bari batunzwe n’amazi y’ikiyaga yanduye bakagerekaho no kuyasangira n’inyamaswa.

Yagize ati”Mu igeragezwa rya Jenoside Abatutsi ba hano i Rukumberi babayeho mu buzima bubi cyane, batunzwe no n’amazi y’ikiyaga basangiraga n’inyamaswa zo mu ishyamba. Ubwo kandi niko buri munsi abantu bafungwaga barengana. Hari n’abo bajyanaga ntibazagaruke”.

Yakomeje avuga ko Abatutsi bagerageje kwirwanaho biziye ko abashinzwe umutekano bari bubatabare ariko byabaye iby’ubusa kuko aribo baje babica.

Ati”Abatutsi b’i Rukumberi bagerageje kwirwanaho, biringiye ko inzego z’umutekano zizaza kubarwanaho, nyamara nizo zaje gufatanya n’interahamwe kubahiga no kubica”.

Rutagarama ngo yabonye uko Abatutsi barimo kwicwa,agira uburakari ngo yihorere ariko Inkotanyi zamugiriye inama zimubwira ko guhora atari byiza.

Ati”Nk’uko twarimo kugenda dushira abenshi muri twe bishwe,ukubaho kwacu twahise tugushyira mu maboko y’Inkotanyi.Turabashimira cyane kuko nibo ducyesha kurokoka.Nyuma yo kurokoka,nafashe umwanzuro wo kwinjira mu ngabo za RPA bityo ngo mbashe kwihorera ariko Inkotanyi zanyigishije ko kwihorera atari byiza.Ubwo nahise mpindura imyumvire yanjye“.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascène Bizimana yasobanuye uburyo ingengabitekerezo yakwiragijwe aho yavuze ko iya mbere yahawe umurindi na PARMEHUTU,igaragaza uburyo igihugu ari icy’abahutu gusa, naho Abatutsi ari abantu baturutse hanze bazanwe no kwigarurira igihugu.

Yavuze ko kuri we agendeye n’uko ingengabitekerezo n’ubwicanyi byatangiye muri iyo myaka yambere,magingo aya avuga ko byari bikwiye ko hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri iyo myaka y’intangiriro z’urwango.

Ati”Turibuka Jenoside ku yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 ariko twari dukwiriye kwibuka ku nshuro ya 60 kuko Jenoside yatangiye muri 1959″.

Yavuze kandi uburyo Abatutsi bafungwaga mu mwaka wi 1990 bashinzwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.Abenshi mu bari bafunzwe bybaviriyemo kwicwa,biciwe cyane cyane muri gereza ya Kibungo.

Rukumberi ni agace gafite umwihariko muri Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko abahatujwe birukanwe (baciwe) baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda kugira ngo bazicwe na Tsetse yahabaga.Hanabereye kandi igeragezwa rya Jenoside.

Ku rwibutso rwa Rukumberi habereye umuhango wo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zahaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harashyingurwa mucyubahiro imibiri irenga ibihumbi 40 y’abari batuye mu mirenge ya Rukumberi ndetse na Sake.


Perezida w’umutwe w’abadepite Mukabalisa, Minisitiri Busingye na Minisitiri Rwanyindo n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage ba Rukumberi muri uyu muhango
Dr Bizimana yasobanuye uburyo PARMEHUTU yabibye urwango kugeza n’aho yagaragaje uburyo igihugu ari icy’abahutu gusa, naho Abatutsi ari abantu baturutse hanze
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/05/2019
  • Hashize 6 years