Amateka: Umwami Rwabugili yabaye umugabo uzi kumara amazimwe y’abagore b’abakeba babicaga bigacika
- 16/06/2020
- Hashize 5 years
Abatekereza b’amateka bakunze kuvuga ingeso cyangwa se imico yaranze umwami Kigeli Rwabugili mu myaka 42 yaramye ku ngoma (1853-1895).
Imwe mu ngeso ze zakunze gutindwaho ni uburyo yakundaga abagore n’abana, agakunda kugaba no guhora by’agahebuzo.
Kubera iyo mico ye yatumye agira ingoro nyinshi mu gihugu, bituma anashakiramo abagore benshi kandi batandukanye.
Umwami Rwabugili yabaye umugabo uzi kumara amazimwe y’abagore b’abakeba babicaga bigacika muri ibyo bihe, aho yashyize mu byiciro bitandukanye abagore be uko bari 21 ngo buri wese amenye icyiciro arimo, bityo mu gihe Rwabugili atakiza gutaramana nabo batazabigiraho ikibazo.
Kubera ko Rwabugili yagiraga ingoro nyinshi mu gihugu, byatumye ashaka abagore bo kuzibamo no kuzikenura, bakaba abagenga b’imitungo izirimo.
Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, umushakashatsi ku Muco, amateka n’Ubuvanganzo, tugiye kurebera hamwe amazina y’abagore ba Rwabugili n’ibyiciro babarizwagamo.
Rwabugili yari afite izo ngoro zose zikabije ubwinshi hirya no hino mu Rwanda ugereranyije n’abami bamubanjirije, byose bigaterwa n’uko igihugu cyari kimaze kuba kigari, kandi cyose akaba agomba kukigenzura.
Umwami Kigeli Rwabugili yashatse abagore batatu ba mbere, ari mu kigero cy’imyaka 20. Abo ni Nyiraburunga, Nyiramarora na Nyiramparaye, bose bari bene Nzirumbanje bakaba babyara be kuko bari abisengeneza ba nyina Nyirakigeli Murorunkwere.
Abagore be yari yaragabanyijemo ibyiciro bitatu.
- Umwami Kigeli Rwabugili ni umwe mu banditse amateka akomeye mu Rwanda, atunga abagore benshi kurusha abandi
Ibyiciro by’abagore ba Rwabugili byari biteye mu buryo bukurikira
Abagore bakuru bitwaga Amagaju. Barimo Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa, Nyiramparaye nyina wa Muhigirwa, Nyiramarora nyina wa Kamarashavu na Berabose, Nyirandabaruta nyina wa Sharangabo, Nyambibi wa mbere nyina wa Nshozamihigo, Kanjogera nyina wa Musinga na Munana.
Hari kandi Kagoyire ka Ruhezamihigo w’umumanukakazi nyina wa Karunganwa, Kangeyo ka Kanyabujinja, ari we bitaga ‘Umuhundwangeyo wa Ngarambe’, Nyirandilikirwa ya Sendilima, umutsobe (Ntibabyaranye) na Nyirabaziga.
Hari n’abari hagati no hagati bitwaga Abaterambabazi: Barimo ba Nyambibi wa kabiri (Yarasenzwe), Mukaremera Muserekande wa Nkanza ari we bitaga Nyiragahumuza, Kumukera nyina wa Nyindo wari i Mabungo mu Bufumbira, Nyiranshongore wari mu ka Rubanguka rwa Kabaka akaza kumumwaka.
Harimo kandi Murerwa wa Ngwije wari i Rango-Rugenge, Gatoyi ka Rubulika nyina wa Cyitatire wari mu ka Bicundamabano na Nturo utarabyaye (yari umutwakazi).
Hari abo mu cyiciro cy’abagore b’imihango. Abo ni abagore Rwabugili yashakaga babaga mu ngoro ze z’imihango, bakabonana na we azanywe no guterekera umukurambere wubakiwe urwo rugo.
Barimo abitwa Abatahanashyaka, Abakina n’ Inyamibwa. Icyakora hari n’ubwo Rwabugili yagiraga uwo akumbura akamutumaho akamusanga, akagumaho kugeza ubwo iwabo bamusabye Rwabugili. Yakwemera kumubasubiza bakamushyingira ahandi.
Mu bagore b’imihango twavuga nka Kabarere ka Shumbusho, mushiki wa Mugugu, yarongowe na Rwabugili amurongorera mu rugo rw’imihango rwa Kamonyi.
Aba aho bukeye musaza we Mugugu amusaba Rwabugili, amushyingira Ruzindaza rwa Cambwa.
Ruzindaza apfuye, Gashamura ka Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu w’umutsobe aramucyura babyarana Rwampungu wahoze ari umutware mu Bumbogo (Kigali).
Abandi bagore b’imihango twavuga nka Mucuma wa Rwampembwe, Nyambibi wa gatatu n’abandi.
MUHABURA.RW