U Rwanda uritegura kwakira indege za Drones zizaba zishinzwe gutwara imiti mu buryo bwihuse kandi buhendutse

  • admin
  • 20/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

U Rwanda nk’ igihugu gifite imisozi miremire, ikindi kandi u Rwanda rufite ibice by’icyaro ku buryo bigoranye kubigeramo, Foster+ Partners umushinga w’abongereza urashaka gufasha u Rwanda kubaka ikibuga (Station airport) indege ntoya zidakenera abapilote (Drone) zizajya zigwaho, kugira ngo zitware imiti n’ibindi bikoresho

Uwo mushinga ugaragaza ko izo ndege zafasha mu bikorwa by’ubutabazi nko kohereza imiti mu bice bya kure by’icyaro, bigoranye kugendwamo. Abakoze uwo mushinga bavuga ko u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya mbere mu gukoresha ubu buryo bw’indege zitagira abapilote, aho zatwara ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, amaraso n’ibindi bikoresho bikenerwa mu bice by’icyaro bigoranye kugerwamo.

Ikibuga cy’izi ndege kiramutse cyubatswe mu Rwanda, indege imwe ishobora kujyana ibintu ahantu hari ibirometero ijana ku buntu, nta esanse, nta mavuta, nta n’ibimodoka bikururra. Bumwe mu buryo buteganyijwe ko izi ndege zizakoreshwa bwa mbere ari bwo bise Redline; indege izakoramo izabasha gutwara ibijyanye n’ubutabazi nk’amaraso, imiti… bifite uburemere bw’ibiro 10. Uburyo bwa kabiri ni ubwo bise Blueline; aho izo ndege za Drones zishobora gutwara ibintu cyane cyane ibikoresho bisanzwe, n’ibindi bicururizwa kuri internet bifite uburemere bw’ibiro 100.



Uburyo ikibuga cy’indege kigomba kuba cyubatse kugirango izi ndege za Drone zibashe kukigurukaho

Ugereranyije iyo ndege ishobora gutwara imiti ikayivana ku bitaro by’Umwami Faisal, ikayijyana mu bitaro bya Kigeme mu Ntara y’Amajyepfo ikaba ikoze urugendo rw’ibirometero 160, nta kiguzi kandi bikihuta. Uyu mushinga uteganya ko izo ndege zizabasha kugera kuri 44% by’ubuso bw’u Rwanda.

Ibibuga bwo kwakira izo ndege no kuziyobora 40, nibyo bishobora kubakwa mu Rwanda mu mushinga wo guha u Rwanda izo ndege.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko abo bantu babagejejeho iby’uwo mushinga wo kubaha indege zitagira abapilote zihuta, zigafasha guverinoma y’ u Rwanda mu gutanga service zihuse mu bijyanye n’ubutabazi nk’imiti, ariko ngo babasubije ko izo ndege zidakenewe cyane mu Rwanda, nk’uko KT Press yabyanditse, ngo umushinga w’iki gikorwa bawujyanye muri Minisiteri y’Ingabo. Hagati aho Rutayisire Eric umunyarwanda wize muri USA akaba ari nawe wakoze indege yo mu bwoko bwa Drone muri 2014 ariko yo ifotora gusa, yavuze ko indege za Drone zafasha mu kugera mu bice bitagendeka neza byo mu Rwanda.




Abateguye uyu mushinga banditse ku rubuga rwabo ko ibikorwa byawo bizatangira mu mwaka wa 2016, bikazarangira mu 2020.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 20/09/2015
  • Hashize 9 years