Kayonza: Kuri ubu Amazu asaga 30 yo muri aka karere amaze gusenywa
- 24/10/2015
- Hashize 9 years
Intara y’Uburasirazuba igendeye kucyerekezo 2020 irimo gukora ivugurura imwe mu mijyi igize iyi Ntara aho mu karere ka Kayonza yahenywe inzu zigera kuri 30 Zimwe muri izi nzu zigiye gusenywa zubatswe mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, izindi zo zubakwa mu majoro abiri gusa, nk’uko abatuye muri uyu mujyi babisobanura.
Mushimiyimana Jacqueline, umwe muri aba baturage yagize ati: “Iyi nzu nyubaka nta muyobozi wayibonye bayibonye yuzuye, mwadusabira imbabazi kuri aba bayobozi kuko amazu twayubatse dufite amafaranga twagujije, none n’inzu bagiye kuzisenya. Yongeye ati”Ubu nibayisenya hari abana bareka kwiga, ubu tugiye guhomba amafaranga arenga miliyoni 2, igiye gusenywa kuko bitajyanye n’uko umujyi ukwiye kuba umeze, kandi twe nta bushobozi twari dufite.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange, Sebineza Kiyonga, na we yemeza ko rimwe na rimwe izi nzu zubakwa abayobozi b’inzego z’ibanze babigizemo uruhare. Avuga ko n’ubwo hari abayobozi bafasha abaturage kubaka binyuranyije n’amategeko, hafashwe ingamba zo kubakebura ngo batanduza isura y’abayobozi bose.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Odette Uwamariya, avuga ko umuyobozi udashaka kuzuza inshingano ze akarebera abubaka mu buryo butemewe n’amategeko, azabyirengera. Izi nzu zigiye gusenywa ziri mu nkengero z’umujyi wa Kayonza, zose hamwe zari inzu zirenga 40, zimwe muri zo ubu ba nyirazo bamaze kuzisenyera, mu gihe hari abagitegereje ko ubuyobozi bwaca inkoni izamba.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw