Iperereza, rigiye gutangira muri Uganda no mu Rwanda. kubera ubujura bwibasiye icyambu cya Mombasa

  • admin
  • 30/11/2015
  • Hashize 9 years
Image

Abatumiza ibintu mu mahanga n’ababyoherezayo barataka ubujura bumaze iminsi bwaribasiye icyambu cya Mombasa cyane cyane ku muhanda wa Mombasa-Malaba muri Kenya .

Ikigo cy’imisoro n’Amahoro cya Kenya (KRA) cyatangaje ko kidashobora kubara umubare w’amafaranga yatikiriye muri ubwo bujura. Umuyobozi muri KRA George Muia yavuze ko batangiye iperereza, ndetse ko bagiye kurikomereza muri Uganda no mu Rwanda. Ati” iperereza riracyakomeza, twatangiye duhana abaduhaye ikoranabuhanga ryo gukurikirana imitwaro (ECTS) kuko abajura baryinjirira uko bishakiye.” kinyamakuru The Standard kivuga ko kugeza ubu abacuruzi , abashinzwe za gasutamo, n’ubuyobozi bw’icyambu cya Mombasa, baguye mu rujijo rw’ukuntu abajura banyereza konteneri, kandi zicungirwa hafi.

Ku ya 8 Nzeli, ikamyo yavanye amakarito 632 y’ibicuruzwa I Mombasa ariko igera I Nairobi hasigayemo 294, ubuyobozi bwa Kenya bwayobewe iyo andi makarito yarengeye. Iperereza ryagaragaje ko konteneri yari yahinduriwe nimero, maze leta ya Kenya yishyura amande ya miliyoni 2, 088, 629 z’amashilingi.

Ku ya 9 Ukwakira 2015 nabwo, hibwe amashyiga akoresha amashanyarazi 582 biza gutahurwa ari uko ikamyo yari iyatwaye yageze iyo ijya. Naho ku ya 26 indi kamyo yatewe n’abajura ku muhanda wa Nairobi-Mombasa biba umuceri yari yikoreye.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/11/2015
  • Hashize 9 years