Banki y’Isi yashimye umusaruro w’imishinga itera inkunga mu Rwanda
- 02/12/2015
- Hashize 9 years
Nyuma y’imyaka hafi ine, Carolyn Turk wari uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Kagame, ku buyobozi bwe Banki y’Isi ikaba yarashoboye guha u Rwanda miliyoni zisaga 700 z’amadolari ya Amerika.
Nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2015, Carolyn Turk yabwiye itangazamakuru ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, kandi ko nka Banki y’Isi bashimishwa n’umusaruro uva mu mishinga batera inkunga. Yagize ati “Mu gihe nari hano twahaye u Rwanda miliyoni $700 muri imwe mu mishinga ihagaze neza ku mugabane wa Afurika kandi tubona n’umusaruro ufatika mu mishinga twateraga inkunga. Ndishimye cyane kubera ibyo twagezeho mu byo twafatanyagamo na guverinoma y’u Rwanda mu gihe maze hano.”
Mu myaka 10 ishize, impuzandengo y’ikigero cy’izamuka ry’ubukungu mu Rwanda iri ku 8. Uwari uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda yavuze ko kuba iki gihugu gifite ubukungu buri kuzamuka cyane, hakenewe ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zishobora kuzagenda zivuka mu minsi iri imbere. Zimwe muri izo ngaruka harimo ko urubyiruko rwize rwiyongera kandi rukeneye imirimo itari ubuhinzi.
Mu bikwiye kwibandwaho ngo hirindwe ibyo bibazo mu rugendo rw’izamuka ry’ubukungu, Carolyn yagaragaje ko hakenewe gukomeza ishoramari ry’igenzi, kumenya ko ishoramari rya Leta ricungwa neza no kongera umusaruro mu bukungu. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver, yashimiye ubufatanye bwaranze Banki y’Isi n’u Rwanda ku buyobozi bwa Carolyn Turk. Ati “Ubu mu myaka ine gusa twari dufite porogaramu y’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 730, ariko washyiraho n’andi ava mu karere hakiyongeraho na miliyoni 170, ibi rero yabigizemo uruhare rugaragara.”
Mu bindi asize akoze harimo miliyoni 95 z’amadolari arashyirwaho umukono hagati ya Banki y’Isi na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, akazashyirwa mu kuzamura imibereho y’abaturage, miliyoni $95 azashorwa mu bijyanye n’ingufu na miliyoni 95 z’amadolari azashyirwa mu mijyi y’icyitegererezo.
Ambasaderi Gatete yavuze ko ako kazi kose Carolyn Turk yakagizemo uruhare kuko ariwe wari ushinzwe u Rwanda, akaba yizeye ko n’uzamusimbura azakomerezaho.
Nyuma yo guhagararira Banki y’Isi mu Rwanda, Carolyn Turk agiye guhuza ibikorwa by’iyo Banki mu bihugu bitatu, Sudani, Sudani y’Epfo na Ethiopie.Src:Igihe
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw