Ingagi iherutse kubyara impanga zigeze ahashimishije ( reba Amafoto)

  • admin
  • 19/04/2016
  • Hashize 8 years
Image



Banavuga ko izo ngagi zameze ubwoya zikiri nto cyane.

Imwe mu ngagi yo mu muryango wa Isabukuru muri Parike y’Ibirunga yabyaye impanga muri Mutarama 2016. Kuri ubu abo bana b’ingagi bari gukura vuba mu Birunga aho nyina “Isaro” yirirwa abacigatiye cyangwa bakina.

Abakurikiranira hafi ingagi bo mu kigo cyitiriwe Dian Fossey bavuga ko batari bamenya igitsina cy’izo mpanga zikura zidasiganwa, kuko batari bazegera. Banavuga ko izo ngagi zameze ubwoya zikiri nto cyane. Umushakashatsi wungirije mu kigo cya Fossey Fund, Didier Abavandimwe avuga ko izo mpanga ari umutungo utagira uko usa. Ati”Sinashoboye guhita mbyiyumvisha; kuva natangira gukorana na Fossey Fund mu 2009 nibwo nari mbonye ingagi yo miryango tugenzura ibyaye impanga. Impanga za Isaro ni umugisha ku bantu bose bakorana umuhate ngo ingagi zo mu misozi zororoke. Ni nk’igihembo kuri twe.”
Reba amafoto hano









Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/04/2016
  • Hashize 8 years