Ikibazo cy’Akajagari mu mujyi wa Kigali kigiye kuvugutirwa Umuti kandi uzakiza byinshi

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Abatuye umujyi wa Kigali cyane cyane abakora ingendo z’Amamodoka mu masaha ya mugitondo, saa sita na nimugoroba mu bice bitandukanye by’ umujyi wa Kigali haba hari akavuyo k’ imodoka zitonze umurongo mu muhanda zabuze uko zigenda kubera ubwinshi bwazo (embouteillage). Iki kibazo n’ ibindi bikereza abagenzi mu mujyi wa Kigali ubuyobozi bwawo buravuga ko umuti wabyo witezwe kuri gahunda yitwa BRT (Bus Rapid Transit).

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali Reuben Ahimbisibwe yagiranye avuga ko ko hari gutegurwa gahunda yitwa Bus Rapid Transit yitezweho gukemura ibibazo byugarije abagenda n’ imodoka zitwara abagenzi (taxi) mu mujyi wa Kigali. Asobanura iby’ iyi gahunda, Ahimbisibwe yavuze ko hazashyirwaho imihanda igenewe imodoka zitwara abagenzi gusa (Dedicated Bus lines), yitezweho gukemura ikibazo cy’ abagenzi batindaga ku byapa. Avuga kandi ko hazakoreshwa ikoranabuhanga rya murandasi (internet) na telephone kuburyo umuntu azajya aba ari murugo akamenya aho imodoka igeze. Yagize ati: “Hazashyirwaho imihanda igenewe taxi gusa, kugira ngo hirindwe ko imodoka zitwara abagenzi zijya kubyigana n’ izindi bituma abagenzi bakerererwa mu nzira, hazakoreshwa kandi ikoranabuhanga rya internet kuburyo umuntu azajya akoresha telephone cyangwa internet akamenya aho imodoka igeze.”

Nk’Uko uyu muyobozi yabibwiye ikinyamakuru Makuruki.rw ngo Iyi gahunda izatangirira ku byerekezo (lignes) zigira abagenzi benshi kurusha izindi Kigali- Remera, Kigali-Kabeza, Kigali- Kanombe, Nyabugogo- Nyamirambo,. Nyuma y’ ibi byerekezo iyi gahunda izakomereza no mu bindi bice. Ntiharamenyekana neza igihe ntarengwa iyi gahunda y’ imihanda igenewe taxi gusa izatangirira gukoreshwa, gusa Ahimbisibwe avuga ko hari gukoreshwa amapiganwa kugira ngo kampani izatsindira iri soko izahite itangira kubishyira mu bikorwa. Mu ma kampani ari gupiganira iri soko harimo n’ amakampani yo hanze y’ u Rwanda.

U Rwanda rushaka ko Abanyarwanda bitabira gukoresha imodoka rusange zitwara abagenzi mu rwego kwirinda ko mu mijyi yo mu Rwanda imodoka ziba nyinshi cyane bikongera umuvundo wazo (embouteillage). Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda izakundisha abagenzi gukoresha bisi zitwara abagenzi kuko zitazajya zihura n’andi mamodoka kugira ngo umurongo ube muremure bityo bibe byabakereza kugera ku mirimo yabo. Uyu muyobozi avuga ko bitewe n’ ukuntu iyi gahunda yihutirwa, Umujyi wa Kigali ngo witeguye kurekura amafaranga yose akenewe kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 9 years