Ibiro bishya byAkarere ka Gasabo byashyizweho Ibuye ry’Ifatizo

  • admin
  • 07/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Akarere ka Gasabo kagiye kubaka ibiro bishya bizatwara amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari enye na miliyoni 200, bizakoreramo n’ikigo gishinzwe iterambere ry’uturere(LODA).

Igishushanyo mbonera kigaragaza Uko inyubako y’Akarere ka Gasabo izaba imeze

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Alivera Mukabaramba ni we washyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyo nzu mu mpera z’icyumweru gishize. Yavuze ko icyo gikorwa kiri muri gahunda yo gukomeza kwegereza ubuyobozi abaturage, byakozwe mu byiciro bibiri n’icya gatatu kiri mu nzira. Mukabaramba yavuze ko byatangiye uturere twongererwa ubushobozi, nyuma hakurikiraho umurenge, hakazakurikiraho utugari. Yagize ati “ Ntabwo ushobora gutanga serivisi nziza udafite ahantu ukorera, udafite abakozi basobanutse bazakorera n’ahantu hasobanutse, niyo mpamvu kwegereza abaturage ubuyobozi bisaba ibintu byinshi kugira ngo umuturage tuvuga abone serivisi nziza.”

Mukabaramba yasabye Sosiyete ya Real Contractors yatsindiye isoko ryo kubaka ibyo biro kutazarenza igihe cyagenwe , kwitwaza ko hari ibindi byongewemo bitari byagenwe, ndetse no kudahirahira kwambura abakozi. Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamulangwa Stephen yavuze ko inyubako bari basanzwe bakoreramo itari ijyanye n’igihe kandi itaboroherezaga gutanga serivisi uko bikwiye kandi ko hari impinduka zitezwe, mu gihe bimukiye muri iyo nyubako nshya.

Inyubako nshya izubakwa hafi y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB),izaba ifite amagorofa arindwi, yakoreramo abantu basaga 200, ifite icyumba cy’inama cyakwakira abantu 500, parikingi nini ndetse n’ibibuga. Yaba Loda n’akarere, buri rwego ruzatanga icya kabiri cy’amafaranga azayubaka nk’inzego za leta, ikazubakwa n’amafaranga azajya atangwa mu ngengo y’imari 2016/2017 na 2017/2018. Ibiro akarere kari gasanzwe gakoreramo bizahabwa umurenge wa Kacyiru.





Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/06/2016
  • Hashize 8 years