EU Izatera u Rwanda inkunga y’akayabo ka milliyari 176

  • admin
  • 14/06/2016
  • Hashize 9 years
Image

Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU) wageneye u Rwanda miliyoni zisaga 200 z’amayero, zihwanye na miliyari 176 z’amafaranga y’u Rwanda zo gushyigikira urwego rw’ubuhinzi.

Michael Ryan, uhagarariye EU mu Rwanda yavuze ko amasezerano ajyanye n’iyo mpano azashyirwaho umukono vuba aha. Ambasaderi Ryan yabivugiye i Kigali, mu kiganiro yatangiye mu nteko rusange ya 7 ihuje abashakashatsi basaga 400 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika (7th Agriculture Science Week, FARA) irimo kubera i Kigali, aho yasobanuye ko umuryango ahagarariye uzakomeza kuza ku isonga mu bafatanyabikorwa bakomeye muri Afurika mu rwego rw’ubuhinzi.

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubuhinzi muri Afurika, Ryan yasobanuye ko mu 2020, uwo muryango uzaba umaze gushora miliyari zisaga 9 z’amayero mu guteza imbere ubuhinzi ku mugabane w’Afurika. Ati “Nk’ubu mu Rwanda turateganya gusinyana amasezerano ya miliyoni 200 z’ amayero mu rwego rwo guteza imbere no gushyigikira imishinga irebana n’ubushakashatsi mu buhinzi, hari no gufasha abahinzi guhanga udushya mu ikoranabuhanga rishingiye ku buhinzi binyuze muri gahunda yo kuhira ibihingwa ku misozi n’ibindi’’. Michael Ryan avuga ko uyu muryango wihaye gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana, bityo ugateza imbere imirire myiza. Ati ”Umuryango EU witeguye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira mu bana, aho tuzaba twatanze miliyari 7 z’amayero mu 2025’’.

Naho Perezida wa Banki nyafurika, Akinwumi Adesina asanga igihe kigeze kugira ngo abaminisitiri b’imari bo mu bihugu by’Afurika bakora ibishoboka mu kugena umubare munini w’ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi. Ati “Hagomba kugira igikorwa mu gushakira ikibazo cy’ubukene bukabije mu batuye icyaro ahanini batunzwe n’ubuhinzi, kuko ni yo mpamvu usanga bakoreshwa mu zindi nyungu za politiki bitewe n’ibibazo by’ubukene bwabaye akarande. Nk’ubu miliyari zisaga 35 abanyafurika bazikoresha mu guhaha ibiribwa hanze buri mwaka, kandi mu 2025 zizaba ziyongereye zigere ku 110’’.
Michael Ryan, uhagarariye EU mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/06/2016
  • Hashize 9 years