Abacuruzi basubijwe nyuma yo kugeza imbogamizi zabo kuri Perezida Kagame

  • admin
  • 16/06/2016
  • Hashize 9 years
Image

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Kamena 2016 Minisiteri y’ Imari n’igenamigambi yashyikirije inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko no 37/2012 ryo kuwa 9/11/2012 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, muri uwo mushinga hagabanuwe ibihano byahabwaga abacuruzi bakoreshaga nabi akamashini gatanga inyemezabuguzi (EBM)

Kuva ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyiraho uburyo bwo gutanga inyemzabuguzi hakoreshejwe akamashini gatanga inyemeza buguzi (EBM) abacuruzi ntibahwemye kugaragaza ko babangamiwe n’ibihano bahabwa mu gihe batagakoresheje cyangwa bagakoresheje nabi, ndetsebyanatumye hari bamwe bagiye gucururiza mu mahanga. Ibi byongeye kugaragara ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguraga amazu ya koperative ADARWA ari mu gakiriro ka Gisozi mu karere ka Gasabo aho bamutuye agahinda baterwa n’ibihano biremereye bahabwa iyo bakoresheje nabi EBM bamusaba ko bajya bahanwa hakurikijwe ikosa umucuruzi yakoze hatagendewe ku cyiciro cy’ubucuruzi abarizwamo. Ubusanzwe ibihano byacibwa umucuruzi hagendewe ku gicuruzo (turn over) cye cy’umwaka, uwabaga afite igicuruzo cya miliyoni 400 yacibwaga amande angana na miliyoni 20, naho uri hagati ya miliyoni 400 na miliyoni 50 agacibwa miliyoni 10 hatitawe ku mafaranga yanyereje, mu gihe abacuruzi baciriritse bacibwaga miriyoni 5.

Ubwo Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko no 37/2012 ryo kuwa 9/11/2012 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu; Minisitiri w’Imari n’Igena Migambi Amb.Gatete Claver yavuze ko impamvu bagabanyije ibi bihano ari uko byari bibangamiye abacuruzi. Muri iri tegeko biteganijwe ko amucuruzi utazajya utanga inyemeza buguzi akoresheje akamashini kabugenewe azajya ahanishwa gutanga ihazabu ikubye inshuro 10 z’umusoro yagombaga gutanga kuri ibyo bicuruzwa yaramuka abikoze kabiri agakuba inshuro 20. Umucuruzi kandi uzajya ukoresha EBM ariko agatanga inyemeza buguzi itariho amafaranga nyakuri azajya atanga inshuro 10 z’icyuranyo kiri hagati y’amafaranga yagombaga gushyira ku nyemeza buguzi n’ayo yashyizeho n’abikora kabiri akube inshuro 20.

Abadepite bagaragaje impungenge ko hari igihe umucuruzi ashobora kudakoresha inyemeza buguzi bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo kwibwa kw’akamashini, kubura umuriro, kwangirika kw’akamashini n’ibindi maze basaba ko muri uyu mushinga w’itegeko hashyirwamo uburyo bwa kabiri bwo korohereza ibihano abo bacuruzi. Minisitiri Amb Gatete Claver yavuze ko ibyo byatekerejweho ndetse bisanzwe bizwi ko umucuruzi ufite akamashini gatanga inyemza buguzi kagize ikibazo abimenyesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahoro akemererwa gukoresha uburyo bw’intoki. Yagize ati “ niba ugize impamvu iyo ari yo yose wenda nk’umuriro ukaba udahari icyo gihe hari amasaha yateganijwe hano, amasaha 6 ahandi 12 ku buryo ugomba kubigeza kuri Rwanda Revenue Authority noneho wazagaruka ukazakoresha intoki ukazongera ukabishyira mu mashini igihe igarutse.”

Mu mushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko hari gahunda yo gutanga imashini za EBM ku bacuruzi bose ndetse bakazifatira ubuntu ibi bikazafasha kumenya amakuru nyakuri y’abacuruzi bo mu Rwanda. N’ubwo ibihano byahawe abacuruzi bazira gukoresha nabi akamashini gatanga inyemezabuguzi (EMB) bitishimiwe na benshi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) cyagaragaje ko mu mwaka wa 2015 ikoreshwa rya EBM ryatumye imisoro yikuba kabiri kuva mu mwaka wa 2013



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/06/2016
  • Hashize 9 years