Ingengo y’Imari mu burezi yongewemo asaga milliyoni 6 zizajya ku mishahara y’Abarimu

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 9 years
Image

Igenamigambi ku ngengo y’Imari izagenerwa Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko amafaranga azashyirwa mu turere twose mu mafaranga y’mishahara y’abarimu ari miliyari 88 avuye kuri miliyari 82 yari yashyizwemo muri 2015-2016, naho azashyirwa muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri miliyari enye agera kuri miliyari umunani.

Iri genamigambi rigaragaza amafaranga yari yashyizwe mu nzego z’uburezi nka MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo barimo uturere mu mwaka wa 2015-2016 n’azashyirwamo muri 2016-2017. Amafaranga yagenewe imishahara y’abarimu yavuye kuri 82 640 954 481 Frw yari yashyizwemo mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016 agera kuri 88 948 564 936 Frw mu mwaka wa 2016-2017. Mu minsi ishize hakunze kumvikana ibibazo muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri aho bamwe bavugaga ko bamwe mu banyeshuri babuzwa kwiga kuko batatanze amafaranga y’iri funguro bafatira ku ishuri.

Amafaranga yashyizwe muri iyi gahunda yikubye kabiri ugereranyije n’ayari yashyizwemo mu mwaka wa 2015-2016 kuko yari 4 678 612 538 Frw ubu akaba yarabaye 8 111 386 625 Frw. Indi gahunda igaragaramo impinduka, ni ukubaka ibyumba by’amashuri, aho yagabanutseho miliyari zikabakaba eshanu kuko yavuye kuri 9 066 600 000 Frw ubu ikaba yarashyizwemo 4 500 000 000 Frw. Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko umubare w’abantu bakuru bitabira amasomo yo gusoma, kubara no kwandika uri kugenda ugabanuka kuko wavuye kuri 112 656 muri 2014-2015 ukagera kuri 95 829 muri 2015-2016. Iyi gahunda yo kwigisha abakuru gusoma, kubara no kwandika na yo yongerewe umubare w’amafaranga aho yavuye kuri 188 878 032 Frw muri 2015-2016 akaba yarabaye 285 022 529 Frw. Mu ngengo y’imari ya 2015-2016, gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri yari yashyizwemo 9 066 600 000 Frw, mu gihe mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017 byagenewe 4 500 000 000 Frw.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafili Malimba Papias avuga ko iyi gahunda (yagabanyirijwe amafaranga) iri mu zizibandwaho mu zigomba gushyirwa imbere muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016-2017. Dr Papias ati “ Ibizibandwaho ni byinshi amikoro akaba macye ariko bisaba guhitamo, birumvikana kugira ngo dukomeze kuzamura ireme ry’uburezi tugomba gushyiraho ibikorwa remezo, nko kubaka amashuri dusimbura ashaje…” Minisitiri yavuze ko ibikorwa bizibandwaho bizagerwaho hitabajwe abafatanyabikorwa barimo amadini kugira ngo bubake ibyumba by’amashuri nk’uko basanzwe babikora.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafili Malimba Papias/Photo:Archive

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 9 years