Mu minsi ibiri gusa polisi y’u Rwanda yagaruje miliyoni 78 frws za magendu
- 07/07/2016
- Hashize 8 years
Polisi y’u Rwanda yagaruje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 78 742 841 mu gikorwa cyiswe Usalama III cyahuriwemo n’ibihugu 28 byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo.
Usalama III ni igikorwa cya polisi kigamije guhashya ibyaha ndenga mipaka, ibi bikorwa buri gihugu gikurikirana ibyaha bigikorerwamo, kigahereza ibindi amakuru yabifasha.
Usalama III yakozwe ku wa 29 na 30 Kamena 2016 yibanze ku byaha birimo ubucuruzi bw’abantu, ibiyobya bwenge, ibyangiza ibidukikije, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, iterabwoba, ubujura bw’ibinyabiziga, gutunga intwaro mu buryo butemewe ndetse n’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Twahirwa Celestin, yavuze ko muri Usalama III uretse icyaha cy’iterabwoba , ibindi byose byagaragaye mu Rwanda.
Yagize ati “Mu mukwabu w’iminsi ibiri polisi y’u Rwanda yakoze ifatanyije n’abaterankunga batandukanye , abantu bagera kuri 62 bafatiwe mu bucuruzi no kunywa ibiyobyabwenge, 27 bafatanywe insinga z’amashanyarazi bibye, 19 bafatanywe ikiyobya bwenge cya Heroine naho abandi batanu bakurikiranyweho gucuruza abantu”
ACP Twahirwa yakomeje ati “ Uyu mukwabu twawukoze twifashishije ikoranabuhanga rya polisi mpuzamahanga (Interpol) rikora amasaha yose y’umunsi ku mipaka iduhuza n’ibindi bihugu ndetse n’abafatanya bikorwa bacu nka REG, MINIRENA ndetse n’urwego rushinzwe ibyinjira n’ibisohoka mu gihugu, ibintu byose byafashwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 78 742 841.”
ACP Tony Kulamba ukuriye Interpol mu Rwanda, yasobanuye ko kuba muri Usalama III harafashwe ibintu byinshi kandi bihenze bitavuga ko polisi idakora ahubwo ko bigaragaza ko abishora mu byaha ari benshi. Yongeyeho ko USALAMA atari cyo gikorwa cyonyine kigamije guhashya ibyaha polisi y’u Rwanda ikoze.
Ati “ Ibikorwa bya polisi bihoraho kandi bigamije gukumira ibyaha, abakora ibyaha bamenye ko na nyuma ya USALAMA III ubugenzuzi butahagaze, n’ubu turi gukora hari n’abari gufatirwa mu byaha, abantu bakwiye kumva ko iyo ufatiwe mu bikorwa bya magendu uhanwa kandi n’ayo washoye ukayahomba yose”
Polisi ivuga ko ibyaha ndengamipaka mu Rwanda bigenda byiyongera umunsi ku munsi kandi ababyishoramo benshi bagakururwa ahanini n’amafaranga menshi bakuramo, kugeza ubu icyaha cyo gucuruza abantu kiri imbere mu bihangayikishije Isi yose.
ACP Twahirwa avuga ko nubwo nta terabwoba ryagaragaye mu Rwanda mu minsi y’umukwabu wa USALAMA III, ibi atari ikimenyetso cy’uko nta terabwoba riri mu gihugu.
ACP Twahirwa Celestin (iburyo) na ACP Kulamba Tony (ibumoso) batangaza umusaruro wa USALAMA III
Yanditswe na Ubwanditswe/Muhabura.rw