Igisirikare cya Leta y’u Bushinwa cyahaye Ingabo z’u Rwanda ibikoresho byo kurwanya COVID-19

  • admin
  • 04/06/2020
  • Hashize 5 years
Image

Igisirikare cya Leta y’u Bushinwa cyahaye Ingabo z’u Rwanda (RDF) ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, bifite agaciro ka miriyoni zirenga 276 z’amafaranga y’u Rwanda (ibihumbi 290 by’amadolari y’Amerika).

Ibyo bikoresho bigizwe n’udupfukaunwa tugenewe abaganga 50 000 bavura COVID-19 n’udukoreshwa mu yindi mirimo (surgical masks) 6 000, ibikoresho byo guhumekeramo 6 000, amataratara y’abaganga 4 200, ibikoresho birinda mu maso h’abaganga 3 000, imyambaro yagenewe yabugenewe yambarwa rimwe 3 000, imyambaro idahitisha amazi 3 000, ibikoresho birinda inkweto 6 000, uturindantoki dukoreshwa rimwe 50, mpompe zitera imiti 30, udukoresho 50 dupima umuriro, kasike zifata ishusho y’igipimo cy’ubushyuhe mu mutwe w’umuntu n’ibindi.

Ibyo bikoresho byagejejwe ku Kibuga k’indege cya Kanombe ku wa Gatatu tariki ya 3 Kamena, byakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen J. Bosco Kazura, abishyikirijwe n’Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei.

Amb. RAO Hongwei yavuze ko ibyo bikoresho byongera ubushobozi bw’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ariko binashimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Ambasaderi RAO Hongwei yagize ati: “Ibi bikoresho bizafasha uruhande rw’u Rwanda kongera ubushobozi bwo kurwanya COVID-19. Iki ni n’ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”

By’umwihariko, Gen J. Bosco Kazura yashimiye umubano ukomeye mu bya gisirikare ukomeje gusagamba hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, ati: “Iyi nkunga yerekana ko nidushyira imbaraga zacu hamwe nta kabuza tuzarwanya kandi tugatsinda imbogamizi zose, cyane cyane iz’icyorezo cya COVID-19.”

Ingabo z’u Bushinwa zigeneye iz’u Rwanda ibyo bikoresho nyuma y’amasaha make Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane mu Rwanda (MINAFFET) inyomoje ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko hari abashoramari b’Abashinwa 18 birukanywe mu Rwanda.

Muri ibi bihe byoguhangana n’icyorezo cya COVID-19, u Bushinwa bwabaye hafi Igihugu cy’u Rwanda haba mu kuruterainkunga y’ibikoresho ndetse no gusangira ubunararibonye n’inzego z’ubuzima mu Rwanda bwafashije icyo gihugu kugabanya ubwiyongere bw’ubwandu bushya mu gihe gito.




MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/06/2020
  • Hashize 5 years