Abalimu binubiraga ingwate basabwa na Koperative “Umwalimu Sacco” Basubijwe
- 10/10/2016
- Hashize 8 years
Benshi mu balimu bakiri ingaragu bakomeje kugaragaza imbogamizi baterwa no kuba batabona inguzanyo muri koperative yabashyiriweho ikanabitirwa ariyo UMWALIMU Sacco aha kandi abenshi muri bo bakaba bahamya ko ibyo basabwa kuba bujuje kugira ngo bahabwe iyi nguzanyo biba bitaboroheye cyane nk’ingwate basabwa dore ko ngo hari n’ababangamirwa n’uko imishahara yabo ifatirwa igihe bananiwe kwishyura iyi nguzanyo iyo babashije kuyihabwa
Kanda hano usome indi nkuru bifitanye Isano
Aba barium usanga bijujuta bahamya ko iyi Koperative yabo ihoza ibintu mu magambo igaragaza uburyo itanga serivisi nziza kandi muby’ukuri ntihabemo korohereaz aba barium cyane ko aribo yagenewe.
Iki kibazo gihangayikishije abarimu bari mu cyiciro cy’ingaragu (Abasore n’inkumi batari bashaka) ku rwego rwo hejuru cyane ko kubona ingwate biba bikigoye ahanini bitewe n’uko aribwo baba bagitangira kwiyubaka no gukorera amafaranga batarabasha kubona imitungo bagwatiriza mu gihe batse inguzanyo.
Kandi mu gihe aba barimu bagaragaza ibi bahamya kandi ko babuze ubuvugizi cyane ko bagerageza kubivuga ariko ntibasubizwe n’inzego zibashinzwe ntihagire igikorwa
Bamwe mu bariumu bo mu karere ka Kayonza baganiye na MUHABURA.rw bagaragaje uburyo bahangayikijishwe cyane kandi n’ikibazo cyo kwishingira abarimu bagenzi babo mu gihe cyo kwaka inguzanyo hanyuma bagahita batoroka ubwo abishingizi babo bagasigara bishyura ayo mafaranga batorokanye (ba bihemu).
Uwitwa Jean Claude Iradukunda wok u rwunge rw’amashuli ya Nyagahandagaza ruherereye mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Gahini yagize ati “Ubu hari ubwo umuntu aza akakubwira ati mbera umwishingizi hanyuma agafata amafaranga ku nguzanyo ubwo akamara kuyafata ahita atoroka ubundi wowe ugasigara wishyura ayo mafaranga byanaremba bagafatira umushahara wawe”
Uyu Jean Claude kandi yagarutse ku kibazo cy’uko abasore batajya bahabwa inguzanyo n’iyi koperative (Umwalimu Sacco) ahamya ko bakwa ingwate kandi ahanini baba bakiva mu mashuli batari bagira imitungo bashobora gutanga nk’ingwate. Ati “Ikibazo navuga ko ari nk’imbogamizi ikomereye twe abarimu tukiri abasore n’inkumi ni uko twakwa ingwate mu gihe tuba tutari twakabona iyo mitungo nawe urumva nibwo umuntu aba avuye mu ishuli atarakorera amafaranga barangiza bati mutange ingwate nawe se koko ubwo izo ngwate baba bumva twari twakazibona cyangwa ni ukudushyiraho amananiza gusa?”
DUSABIRANE Aimable, Umuyobozi wa Koperative Umwalimu Sacco/Photo:Archive
Mu kiganiro n’Umuyobozi w’Iyi koperative Dusabirane Amable yahamirije MUHABURA.rw ko muri iyi Koperative bajya bahura n’ikibazo cyo kuba bamwe mu banyamuryango batari basobanukirwa serivisi zibagenerwa ndetse hakaba hari n’amwe mu mashami yagaragayeho ibyo bibazo ariko kuri ubu bakaba barimo kubikosora ati “Ubusanzwe mu mikorere ya Koperative yacu ntago umunyamuryango yimwa inguzanyo ngo ni uko adafite ingwate ahubwo hari imishinga minini nko kugura inzu, imodoka, mbese n’indi mishinga isaba amafaranga menshi, icyo gihe iyo umunyamuryango aje asaba ayo mafaranga menshi ntago asubizwa inyuma ahubwo niba agiye nko kugura inzu tumusaba ko ya nzu iba ingwate cyangwa se hari n’ibigo by’imari nka BDF byishingira urubyiruko urumva tunakangurira urubyiruko kunyura muri ibyo bigo igihe habayeho icyo kibazo cy’ingwate usibyeko bitajya bibaho”
Aimable yakomeje agira kandi ati “Ibyo bibazo natwe byatugezeho ko bamwe mu bayobora amashami hirya no hino bagiye baka ingwate ndetse bakanatanga serivisi zitanoze ariko twebwe icyo tuba tugamije ni uguteza imbere abanyamuryango bacu kandi hari n’inkunga Leta y’u Rwanda igenera Koperative Umwalimu Sacco bityo rero umuntu wese yaba ari urubyiruka iyo azanye umushingawe ahabwa ingwate”
Soma hano indi Nkuru bifitanye Isano
Iki kibazo cy’Inguzanyo kandi cyagarutsweho mu bibazo byabajijwe Minisitiri w’Uburezi Musafiri Malimba Papias ku wa 05 Ukwakira 2016 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwalimu ku rwego rw’igihugu mu karere ka Gasabo, aho abarimu bamugaragarije ko bakomeza kwakwa ingwate mu gihe cyo guhabwa inguzanyo kandi muby’ukuri baba bataragera kuri iyo mitungo ahubwo baba bashaka mitungo.
Kanda hano Usome indi nkuru bijyanye
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw
KUGIRA NGO UJYE UBONA AMAKURU NYAYO KANDI KU GIHE NYACYO KANDA HANO UGUMANE NATWE KURI FACEBOOK
NA TWITTER