Gicumbi: Abambuwe igishanga cya Buganya baratabaza Leta y’u Rwanda

  • admin
  • 29/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abakoreshaga igishaga cya Buganya bararira ayo kwarika nyuma y’uko iki gishanga cyambuwe abaturage kigahabwa aborozi kuri ubu aba baturaga bari basanzwe bahinga iki gishanga barasaba ko Leta yabasubiza iki gishanga kuko ubu bibasiwe n’inzara yatewe n’izuba ryinshi ryishe ibhingwa byo ku misozi.

Abaturage bagaragaza ibi ni abo mu murenge Giti mu karere ka Gicumbi bakoreraga ubuhinzi mu gishanga cya Buganya mbere yuko gihabwa aborozi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko iki cyifuzo cy’abaturage kizashyirwa mubikorwa mu gihe cya vuba kuko hari ibyatangiye gukorwa harebwa inyungu z’abaturage muri rusange.

Aba baturage bavuga ko bazahajwe cyane n’izuba ryavuye igihe kinini ibyo bari barahinze bikarumbira mu murima kuburyo ubu bafite ikibazo cy’ibiribwa. Bavuga ko iyo baba barahinze mu gishanga batari guhura nibi bibazo.

Aha akaba ariho bahera batakambira Leta ko yabegurira igishanga cya Buganya bakakibyaza umusaruro kuko kuri ubu cyari cyaratijwe aborozi.

Uwitwa Josephine utuye muri uyu murenge wa Giti yagize ati “Ubu rero rwose Leta y’u Rwanda iramutse idufashije ikatugarurira igishanga cyacu abaturage tukagihinga natwe twakwiteza imbere ntituzongere guhura n’ikibazo cy’inzara

Ndahayo Emmanuel nawe wo muri uyu murenge ati “Mudukoreye ubuvugizi iki gishanga cyacu Leta ikaturamira tukagitunganya tugahinga umuceri urumva twahingagamo umuceri tugakora amashyirahamwe tuyakoreramo natwe tukazamuka mbese iki gishanga cyaradukenesheje”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bumara impungenge aba baturage, buvuga ko hari ibirimo gukorwa kugirango iki gishanga gikoreshwe n’abahinzi.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Juvenal Mudaheranwa agira ati “Rero nin’amahirwe kuko iyo MINAGRI yiyemeje gutunganya igishanga ikora ku buryo ishyiramo igihingwa kimwe kandi kizatanga umusaruro mwiza niyo mpamvu abaturage bari hafi gusubizwa”

Iki gishanga cya Buganya gikikije ikiyaga cya Muhazi, kuburyo no byafasha abahinzi kuhira imyaka mugihe izuba rihaye ryinshi .

Ni igishanga gihuriweho n’imirenge 4 y’akerere ka Gicumbi kikaba kandi gikora no ku karere ka Gatsibo. abaturage basanga bagihawe cyabafasha gucyemura ikibazo cy’ibiribwa bicye kuko kurubu imihindagurikire y’ikirere hari ubwo itingurana igatuma abahinzi bagwa mu gihombo .

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/MUHABURA.rw

  • admin
  • 29/10/2016
  • Hashize 8 years