Gicumbi: Nyuma y’igihe kinini moteri zikurura amazi zarapfuye abaturage bari mu marira
- 01/11/2016
- Hashize 8 years
Abatuye mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi baratakambira ubuyobozi kubafasha kubona amazi meza kuko ayo biyambazaga moteri ziyakurura zapfuye none bakaba basigaye bavoma atemba mu migezi .
Aba baturage bahamya kandi ko ingaruka zo kuba batakibona amazi meza zabagezeho ndetse ngo ni ibintu bifite ingaruka kumyigire y’abana basiba ishuri bajya kuvoma kimwe n’indwara ziterwa n’isuku nke zigaragara muri uyu murenge.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko buzi iki kibazo kandi hari abatekenisiye barimo kureba icyakorwa kugirango moteri zifashishwa mu gukurura amazi meza zikorwe.
Ni ikibazo aba baturage bavuga ko kibangamiye imibereho yabo cyane ,kuko ntabushobozi bwo gutunganya amazi y’imigezi atemba bafite kuburyo yakoreshwa asukuye ,ikindi kandi ugasanga binabangamira n’imyigire y’abana .
Kubwabo ngo nibafashwe hakorwe moteri yazamuraga amazi ku isoko ya Rwangabo ubundi bace ukubiri nindwara ziterwa namazi mabi .
Jean Pierre Imaniraho ni umwe mu batuye muri uyu murenge yagize ati “Urebye erega ntago n’umwana yajya kwiga atakarabye amazi meza cyangwa se n’iyo umwana agiye kuvoma mu masaha ya mu gitondo usanga aza yakererewe ubwo kujya kwiga hari n;abahita babyihorera urumva ni ikibazo cyo kubura amazi”
Jean Pierre akomeza agira ati “Nk’ubu rwose usibye n’indwara ariko ni ikibazo n’iyo abana bacu bavuye ku ishuli bajya gushaka amazi urumva ni ugukora ibirometero nka bitatu bajya gushaka amazi rero ikibazo cy’amazi kiraduhangayikishije cyane pe”
Uwamariya yagize ati “Hari abavoma mu migezi itemba nta robine ntayo , I Gashahi,Rudehe amazi bakoresha aba ari mabi nk’abantu baturuka muri iyi mpinga ya ruguru bakora urugendo rw’amasaha ane”
Si abaturage baganya ukutagira amazi gusa, kuko n’ikigo nderabuzima cya Bwisige nacyo cyagezweho n’ingaruka.
AYINKAMIYE Jean D’arc umuyobozi wikigo nderabuzima unahamya ko indwara zishingiye ku ikoreshwa ry’amazi mabi usanga ziganje muzo bakira.
Ayinkamiye ati “Umubare munini w’abarwayi twakira bafite uburwayi bw’inzoka ahanini bitewe n’ikibazo cy’amazi mabi, ikindi natwe hari imashini zimwe na zimwe tutajya dukoresha kubera kubura amazi hari n’izo RAB yari yazanye ibonye nta mazi dufite izisubizayo”
Ayinkamiye kandi ati“Ibi bibazo bije nyuma y’aho moteri yazamuraga amazi yapfuye muri iyi minsi natwe urebye Laboratwari imwe yacu ntikora kubera icyo kibazo cyo kubura amazi kuko ayo dukoresha ni ayo tuvoma”
Icyakora kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwo buratanga ihumure kuri aba baturage ngo kuko ikibazo cyabo kizwi kandi hari abatekinisiye batangiye kugishakira umuti nk’uko Mudaheranwa Juvenal umuyobozi w’akarere ka Gicumbi abivuga.
Juvenal ati “Ubundi amazi ya hano hejuru hifashishwa moteri rero kuri ubu abatekinisiye baziriho barimo bazikora zari zaragize ikibazo kuko natwe iki kibazo kiraduhangayikishije cyane ariko turizeza abaturage bacu ko vuba aha bizaba byakemutse izi moteri ni zimara gukira bazongera babone amazi”
Uyu murenge wa bwisinge kubona amazi bisaba moteri kdi kuva iyo bakoreshaga yahura n’ikibazo,abaturage bahuye nibura ry’amazi hakaba hashize umwaka urenga,ubu amazi bavoma y’imigezi ntaba asukuye kuko batabona imiti yo kuyasukura ndetse n’ikigonderabuzima ibyuma bikoresha amazi byarahagaze ntibigikoreshwa.hatagizwe igikorwa n’ubuyobozi bya vuba by’umvikana ko ingaruka za komeza kurushaho kwiyongera.
Yanditswe na Ruhumuriza Richard/MUHABURA.rw