Kayonza: Minisitiri Kanimba yasabiye Ubufasha Rwiyemezamirimo witeje imbere

  • admin
  • 18/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ubwo yari mu ruzinduko rugamije kugenzura zimwe muri Gahunda zashyizweho na Leta nka Hanga Umurimo ndetse na Gahunda y’Udukiriro, Minisitiri Kanimba akimara kumva imbogamizi ba rwiyemezamirimo bo mu Karere ka Kayonza bahura nazo yabasabiye gufashwa na BDF kuburyo bw’umwihariko.

Muri uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango wa Afurika y’I Burasirazuba, Francois Kanimba yagiriye mu Ntara y’I Burasirazuba rwari rufite impamvu zitandukanye harimo, Icyumweru turimo cyahariwe ubukangurambaga ku muryango wa Afurika y’Uburasirazuba kugirango Abanyarwanda bamenye ibyiza n’imikorere y’uyu muryango akaba kandi yasuye zimwe mu Nganda zikorera muri iyi Ntara mu rwego rwo kugenzura aho gahunda ya Hanga Umurimo, n’udukiriro zimaze kugera.

Minisitiri Kanimba asura agakiriro gaherereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2016, yagejejweho zimwe mu mbogamizi abakorera muri aka gakiriro bahura nazo harimo no kuba batabona abakiriya ndetse no kubura ibigo by’imari bibaguriza amafaranga kugirango babe babasha kwiteza imbere birushijeho gusa Minisitiri Kanimba akaba yahavuye abijeje ubufatanye bwabo na Leta.

Minisitiri Kanimba kandi yasuye Umushoramari Ndayirata Janvier ufite Uruganda rwa Real Package Manufacture rukora ibijyanye no gupakira ibintu harimo n’impapuro zikoreshwa mu biro ndetse n’ibindi bikoresho binyuranye, uru ruganda narwo rukorera muri uyu Murenge wa Mukarange,Minisitiri Kanimba yashimishijwe n’imikurire y’uyu Rwiyemezamirimo aho yahamije ko ari umwe mu bo igihugu gikwiye guhanga amaso kuko atanga icyizere cy’ahazaza.

Ku ruhande rwa Janvier Ndayirata akaba ari nawe nyir’uru ruganda yagaragaje zimwe mu mbogamizi ahura nazo aho yagize ati “Nk’imbogamizi mpura nazo urabona niba buri Munyarwanda akenera Paper Bag (Icyo gupakiramo) kubera ko Leta yaciye amashashi urumva rero hano mu Rwanda nta nganda zihari zabasha guhaza amasoko ubwo niba ku munsi nkora toni eshatu mba nsabwa byibuze hagati ya toni esheshatu na toni 9, urumva rero turacyafite ikibazo cyo kudahaza abakiriya bacu ahanini ibi tubiterwa n’uko nta mafaranga ahagije twari twabona yo kugura ama mashini kuko ibigo by’imari ntibiduha amafaranga uko tubyifuza”

Janvier ati “Ama machine dukoresha arahenda cyane nk’ubu hari imachine ya milliyoni hafi 110 nashakaga kugura gusa kubera kubura ikigo cy’imari gishobora kwizera umushinga wanjye ngo kimpe amafaranga yo kugura iyo machine kugira ngo mbe nareka kujya njya mu bushinwa kuzana ibikoresho bimwe na bimwe, urumva rero turasaba Leta ko yajya ituvuganira tukabona inguzanyo muri ibi bigo by’imari nka BDF kugirango natwe tubashe kujya duhaza abakiriya bacu kandi tunabashe kujya guhangana ku isoko mpuzamahanga”

HAKIZAKUMEZA Innocent uhagarariye Uhagarariye iterambere ry’Umurimo mu karere ka Kayonza yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akarere bagerageza gukora ubuvugizi kugirango babashe guhuza abikorera n’ibigo by’imari cyane ko abikorera bari mu bagira uruhare runini mu mibereho y’abatuye aka karere

Innocent uhagarariye BDE (Business Development Employment) ati “Abikorera hano muri Kayonza badufatiye runini icyambere uhereye ku bakozi baba bakora nko muri uru ruganda rwa Real Package Manufacture ni benshi nk’uko Janvier uruhagarariye yabivuze hano hakoramo imiryango igera kuri 60 urumva twe nk’akarere tubyungukiramo kuko abo bose babona uburyo bwo kujyana abana ku mashuli, babona ubwisungane mu kwivuza no gutunga imiryango yabo”

Innocent yakomeje agira ati “ Turakomeza gukorana n’aba ba rwiyemezamirimo mu buryo bwo kubashakira amasoko ndetse tunabavuganira ku nzego zidukuriye nk’uko tuba twabegereje inzego zo hejuru urabona ko Minisitiri aba yaje gusura aba ba rwiyemezamirimo, urumva ni rwa ruhare rw’ubuyobozi”

Minisitiri Kanimba wagejejweho zi mbogamizi uyu rwiyemezamirimo ahura nazo ndetse zishobora kuba zihuriweho na benshi hano mu Rwanda yavuze ko hari gahunda yihariye yo gufasha ba rwiyemezamirimo b’indashyikirwa nk’uyu Janvier

Ati “Uretse na Leta n’undi wese wageza hano akareba uburyo uru ruganda rugenda ruter’imbere ntago yatinya kwizera ko rufite ahazaza heza”

Kuri iyi gahunda ya Hanga Umurimo Minisitiri Kanimba yahamije ko ku bufatanye na BDF bifuza ko hari gahunda yo guteza imbere ba Rwiyemezamirimo cyane ko iki kigo cy’Imari gifite uburyo bunyuranye bwo gukorana n’aba bashoramari kandi bushobora guteza imbere impande zombi n’Igihugu muri rusange

Niyo mpamvu twe nka Leta tugiye kuvugana na BDF igira uburyo bunyuranye ifasha ba rwiyemezamirimo bari kuzamuka nk’aba, icya mbere ishobora kuza ikagura imigabane y’igihe runaka ikamugurira nk’iyo machine ashaka hanyuma rwiyemezamirimo yazamara kuyishyura ayo mafaranga hakabaho gusubizwa imigabane kwa nyir’ikompanyi kuko BDF ntago ijya itinda mu nganda”

Minisitiri yakomeje agira ati “Uyu Janvier yiteje imbere ndetse yanabaye uwambere muru gahunda ya Hanga Umurimo ninayo mpamvu twe nka Leta dushaka kumuba hafi tukamukorera ubuvugizi kuri ibi bigo by’imari hanyuma akabasha kuzamuka ku rwego mpuzamahanga kuko ahazaza he haratanga icyizere”

Minisitiri Kanimba yagarutse kandi ku mpamvu nyamukuru ya Politiki ya Leta yo kugabanya Caguwa mu Rwanda aho yahamije ko Abanyarwanda bazungukira byinshi mu guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda kandi ko bitashoboka ko ibikorerwa mu Rwanda bigira agaciro bacyemerera Caguwa kuyobora isoko ryo mu Rwanda

N’Ubwo hakiri imbogamizi zigaragara muri iyi Politiki ya Leta yo guca Caguwa ariko iyi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko uyu ari umuti irimo kuvuguta ku nganda zo mu Rwanda zahoraga zitaka kubura amasoko y’ibyo zikora, iyi Minisiteri kandi igaragaza ko ubwo Abanyarwanda bazaba bamaze gusobanukirwa iby’Iyi Politiki bizafa inganda zo mu Rwanda kwiyongera no kujya ku Isoko mpuzamahanga.



Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango wa Afurika y’I Burasirazuba, Francois Kanimba

Minisitiri Kanimba yatemberejwe mu gakiriro ndetse anerekwa bimwe mu bikorwa by’iterambere bikorerwamo




Abadamu bakorera imirimo yo kudoda mu gakiriro ko mu karere ka Kayonza gaherereye mu murenge wa Mukarange


Minisitiri Kanimba yasuye kandi uruganda rwa Real Package Manifacture rukorera muri aka karere ka Kayonza

Janvier nyir’Uruganda rwa Real Package Manufacture asobanura intambwe amaze gutera ndetse anagaragaza zimwe mu mbogamizi ahura nazo
Umushoramari Ndayirata Janvier ufite Uruganda rwa Real Package Manufacture






Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 18/11/2016
  • Hashize 8 years