Perezida Paul Kagame amaze gufungura ku mugaragaro inyubako nini y’ubucuruzi

  • admin
  • 05/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Perezida Paul Kagame amaze gufungura ku mugaragaro inyubako nini y’ubucuruzi iherereye mu Mujyi wa Kigali yitwa CHIC.

Iyi nyubako ya CHIC Complex, yujujwe mu Mujyi wa Kigali n’Ihuriro ry’abacuruzi bibumbiye muri CHIC (Champion Investment Corporation).

Iyi nyubako ikaba yarubatswe n’abashoramari 56, ifite agaciro ka miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ijambo afungura iyo nyubako, Perezida Kagame yagize ati “Ndabashimira kuba mwarashoye umutungo wanyu hano, uku ni niko impinduka zigerwaho.”

Indi nyubako agiye gufungura ni Kigali Heights iri ku Kimihurura hafi ya Kigali Convention Centre, izakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.

Izi nyubako ya Kigali Heights yuzuye itwaye miliyari 30 Frw, ikaba iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Yubatse ku butaka bwa 12 750 m2, ikagira icyumba ishobora kwakira abantu 1500.

Inyubako yose ingana na metero kare 2400, ikagira ubushobozi bwo kwakira imodoka 150 imbere mu nzu n’ izindi 150 hanze.

Dennis Karera ukurikiye Ikigo Kigali Heights Development cyubatse iyi nyubako, avuga ko iyi nyubako yagenewe gukorerwamo ibintu birenze kimwe, kuko hazaba harimo amaduka ndetse n’ibiro byakwifashishwa n’ibigo bitandukanye.

Inyubako ya Kigali Heights iteganye neza n’iya Kigali Convention Center, nayo yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame.

Umukuru w’Igihugu agiye gufungura izi nyubako, nyuma nabwo yo gutaha ku mugaragaro amazu y’amagorofa y’ubucuruzi mu Gakinjiro gaherereye ku Gisozi, yubatswe n’amakoperative ane y’abacuruzi bahoze bakorera mu kajagari ku Muhima.

Tariki ya 10 Kanama 2015, Perezida Paul Kagame kandi yatashye ku mugaragaro icyicaro gishya cy’Umujyi wa Kigali (CITY HALL) ndetse n’imwe mu nzu nini z’Ubucuruzi y’umunyemari Makuza Bertin, uherutse kwitaba Imana.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/12/2016
  • Hashize 7 years