Rusizi: Abatwara abagenzi kuri moto biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda
- 17/12/2016
- Hashize 8 years
Abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 500 bakorera mu Mujyi w’akarere ka Rusizi bibumbiye muri Union de Cooperatives des Motards de Rusizi (UCMR) biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano mu muhanda bubahiriza amategeko ajyanye n’imirimo bakora ndetse n’andi muri rusange.
Ibi babyiyemeje muri iki cyumweru mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari; ikaba yarabereye mu kagari ka Cyangugu, ho mu murenge wa Kamembe.
Umuyobozi wa UCMR, Hagenimana John yagize ati,” Hari ubwo bamwe muri twe birara bakica amategeko atugenga; cyane cyane iyo bazi ko nta mupolisi uri mu cyerekezo bajyamo; ibyo ni byo akenshi bivamo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda zikomeretsa ndetse zigahitana abantu; na bo barimo.
Turasabwa kudakorera ku ijisho; ahubwo twubahirize amategeko y’umuhanda kugira ngo turengere ubuzima bwacu, ubw’abo dutwaye kuri moto, ndetse n’ubw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa.”
Yakomeje agira ati,”Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo nkingi ya mwamba ituma dukora nta nkomyi iyi mirimo idutunze ndetse ikadutungira imiryango. Tugomba rero kugira uruhare mu kuwusigasira twirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi duha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru atuma biburizwamo.”
Hagenimana yibukije bagenzi be ko kutagira amakenga bishobora gutuma batwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge; hanyuma abasaba kurangwa n’ubushishozi kugira ngo batagira uwo bafasha gukora ibyaha; kandi igihe bagize uwo babikekaho bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda.”
Mu izina rya bagenzi be yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda birinda kandi bakumira impanuka.
Mu kiganiro yagiranye na bo, SSP Safari yabasobanuriye ko abakora cyangwa bagateza impanuka babiterwa ahanini no kurangara batwaye moto, kuyitwara ku muvuduko urenze utegetswe, gukoresha telefone bayitwaye; harimo kwitaba uyibahamagayeho, kuyihamagaza ubwabo batwaye moto, gutwara abagenzi benshi, gutwara abagenzi n’imitwaro icyarimwe, no gutwara moto basinze cyangwa bananiwe; hanyuma abasaba kubyirinda.
Yababwiye ati, “Mwibuke ko iyo impanuka ibaye idatoranya. Ibi bivuze ko ishobora namwe kubakomeretsa cyangwa ikabahitana. Murasabwa rero kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabibukije kandi ko kugira ngo umuntu atangire gukora iyo mirimo yo gutwara abagenzi kuri moto agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushya rwo gutwara moto, ikimwemerera gukora uyu mwuga, ndetse n’ubwishingizi; kandi yongeraho ko agomba kuba abifite igihe cyose atwaye moto.
Yabasabye kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku (mu) muhanda, guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha, kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari muri iyo mirimo, no kwambara ingofero yabugenewe (Kasike); kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.
Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw