Kayonza: Guverineri Judith yashyize ibuye ry’Ifatizo ahazubakwa ibitaro byita ku bafite ubumuga bw’Ingingo
- 10/01/2017
- Hashize 8 years
Atangiza imirimo yo kubaka inyubako izakoreramo ibitaro bifasha ndetse bikita ku bafite ubumuga bw’Ingingo, Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Kazayire Judith yijeje abafatanyabikorwa bo mu Karere ka Kayonza ubufatanye busesuye hagati yabo n’Ubuyobozi mu kuzamura iterambere ry’iyi ntara
Ibi Guverineri yabibemereye kuri uyu wa 9 Mutarama 2017, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako y’Ibitaro bya Gahini igiye kubakwa n’Umushinga wa CBM Udaharanira Inyungu, Iyi nyubako ikazajya ivurirwamo abafite ubumuga bw’Ingingo.
Ni ibitaro bizubakwa kubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Uyu mushinga wa Gikirisitu CBM udaharanira inyungu bafatanije kandi n’Itorero rya EAR (Eglise Anglican Au Rwanda) Diyoseze ya Gahini, ku ruhande rw’Abahagarariye CBM bakaba bemeza ko ubufatanye basanzwe bafitanye n’Ibitaro bya Gahini ari kimwe mu byatumye batekereza kubaka ibi bitaro bigenewe abafite ubumuga ndetse habeho no kubitaho kuburyo bwihariye
Ibitaro bizuzura bitwaye amafaranga asaga milliyoni eshatu z’Amayero, bikazaba bifite inyubako zinyuranye zijyanye n’igihe ndetse zizajya zibasha korohereza abafite ubumuga bw’Ingingo bazajya bagana ibi bitaro.
Biteganijwe kandi ko hazubakwa n’uruganda rukora insimburangingo zaba izikoze mu biti cyangwa izindi nsimburangingo zikozwe mu byuma nk’uko byagaragajwe n’abahagarariye uyu mushinga.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeza ko ari igikorwa cy’ingirakamaro cyatekerejwe n’abafatanyabikorwa bako mu rwego rwo gukomeza gufataniriza hamwe kubaka igihugu ndetse hakaba hari na gahunda yo gukomeza gufasha aba bafatanyabikorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude yavuze ko nk’ubuyobozi bazakomeza kubaba hafi.
Ati “Ubusanzwe urebye ukuntu bari basanzwe bafasha abana bafite ubumuga bw’Ingingo ni igikorwa cy’ubwitange n’urukundo batugaragariza ndetse bagaragariza n’abanyarwanda muri rusange niyo mpamvu natwe tuzakomeza kubafasha uko bishoboka kose mu kugera ku ntego bihaye cyane ko bimwe mu bikorwa baba bakora biba biri no mu mihigo y’Akarere kacu”
Guverineri w’Intara y’I burasirazuba Kazayire Judith wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gushyira ibuye fatizo ahagiye kubakwa iyi nyubako yabashimiye uburyo bagize iki gitekerezo ndetse anabasaba ubufatanye mu kwihutisha ibi bikorwa
Guverineri kandi yashimiye itorero ry’abangilikani Diyoeze ya Gahini ndetse n’abandi bafatanyabikorwa uruhare rwabo mu iterambere
Ati “Ubundi byose bigerwaho iyo dufatanije cyane ko tunafite amahirwe yo kuba tuyobowe neza bityo rero icyo nabasaba ni ukwita kuri ibi bikorwa tukabikurikirana bikabasha gukorwa vuba kugirango na wa muturage bigenewe bimugerereho igihe nyacyo”
Guverineri Kazayire Judith kandi yijeje CBM ko Leta izakomeza kubaba hafi ndetse no kubafasha mu buryo bwose bashobora gukeneramo Leta cyane ko iba yaranabashyiriyeho uburyo bwiza bwo gufasha abanyarwanda
Ati “Ubundi ubufasha bwa mbere tubaha nka Leta ni ahantu heza ho gukorera kandi hafite umutekano, bityo n’ubundi bufasha buzagenda buza haba ubusaba uruhare rwacu nk’Ubuyobozi bw’Intara cyangwa ibisaba ubuvugizi byose tuzagenda tubigeraho dufatanije kandi mbijeje ko tuzababa hafi”
Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba kandi yanamurikiwe Inyubako ijyanye n’Igihe izajya yakira ababyeyi babyarira kuri ibi bitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza, bikaba biteganijwe ko izuzura mu kwezi gutaha kwa Kabiri ndetse ikazanatangira gukoreshwa.
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw