Gisagara: Ntahompagaze afunzwe akekwaho guha ruswa umupolisi

  • admin
  • 11/01/2017
  • Hashize 8 years
Image

Ku cyumweru taliki ya 8 Mutarama 2017, mu murenge wa Save akarere ka Gisagara, umugabo witwa Ntahompagaze Viateur w’imyaka 35 y’amavuko yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo uyu mugabo yafashwe atanga ruswa y’amafaranga 50,000, ayiha umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Polisi ya Save, akaba yari afite icyifuzo cyo gufunguza uwitwa Harerimana J. Bosco uhafungiye ku cyaha cyo kwenga no gucuruza inzoga zitemewe, akaba yari yafashwe ku italiki 5 Mutarama, bikaba bivugwa ko aba bombi bafatanyaga biriya bikorwa mbere y’uko Harerimana abifatirwamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) André Hakizimana yavuze ko Ntahompagaze, akoresheje telefoni ngendanwa ye, yahamagaye uriya mupolisi amusaba ko baganira ku kibazo cya mugenzi we ufunze, aramwemerera, undi aje kumureba amusaba ko yakwakira amafaranga 50,000 amuzaniye ariko akarekura mugenzi we ufunze, niko guhita afatwa.

Kuri iki cyaha, CIP Hakizimana yihanangirije abantu bacuruza ibiyobyabwenge asaba ko babireka maze ashima uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kumva uburemere bwo gutanga ruswa.

Aha yagize ati:” Mboneyeho gusaba abanyarwanda cyane abakirangwaho ingeso yo gutanga ruswa bayiha abapolisi kuyicikaho burundu kuko Polisi nk’ urwego rushinzwe kubahiriza amategeko idashobora kwihanganira ko iki cyaha gikomeza gukorwa.”

Yakomeje agira ati:” Ruswa ni mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, niyo mpamvu buri wese asabwa gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.”

CIP Hakizimana asoza agira ati:” Mu nzego za Leta, no muri Polisi by’umwihariko, ruswa ni icyaha kitihanganirwa kandi hakoreshwa imbaraga mu kukirwanya kandi hariho amategeko ahana abayigaragaramo.”

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.via;RNP

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/01/2017
  • Hashize 8 years