Dr Agnes Binagwaho yagizwe umuyobozi wa Kaminuza
- 05/04/2017
- Hashize 8 years
Nyuma yo kugirwa umuyobozi wa Kaminuza igamije kugeza ubuvuzi kuri bose, University of Global Health Equity/UGHE, Dr Agnes Binagwaho yatangaje ko mu byibanze ashyize imbere ari ukuzamura umubare w’abaganga bakiri bake mu Rwanda.
Ku itariki ya 3 Mata 2017 nibwo Dr Binagwaho wabaye Minisitiri w’Ubuzima imyaka itanu, yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE.
Muri 2015, Umushinga ‘Inshuti mu buzima’ (Partners In Health) mu Rwanda, watangije Kaminuza Mpuzamahanga, UGHE, itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu (Master of Science in global health delivery/MGHD); irateganya no gutangiza amasomo y’ubuvuzi (medicine) muri Nzeri 2018.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru binyuze ku rubuga rwa Skype, Dr Binagwaho uri mu Bwongereza, yavuze ko yishimiye umwanya yahawe n’iyi kaminuza yari asanzwe yigishamo, ndetse anavuga ko azakorana n’abo asanze kugira ngo babashe kongera umubare w’abaganga bafite ubumenyi n’ubunyamwuga bukenewe mu Rwanda.
Yagize ati ”UGHE iri gutegura abanyamwuga mu bijyanye n’ubuzima, bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu gutanga serivisi z’ubuvuzi nziza kandi kuri bose. Nishimiye gukorana n’abakozi, abarimu n’abanyeshuri bihaye intego yo kuzamura urwego rwa serivisi z’ubuzima.”
Dr Binagwaho usanzwe ari n’umwarimu muri Kaminuza ya Harvard ahamya ko imyaka 15 yamaze akora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, izamufasha gushyira mu bikorwa inshingano ze nk’umuyobozi wa kaminuza iri ku rwego mpuzamahanga kandi iharanira ubuvuzi kuri bose.
Ati ”Mu myaka 15 ishize nakoreye leta ifite politiki ishingiye ku kudaheza. Twashyiraga mu bikorwa amahame avuga ngo ntihakagire ubuzwa kugera kuri serivisi. Muri UGHE twigisha abakiri bato n’abamaze gukura batugana … Ibi ni bimwe mu byo njyanye muri iyi kamunza, kimwe n’abandi bahakora.”
Iyi kaminuza ifite ubu abanyeshuri 60, irateganya muri Gicurasi 2017 gushyira hanze imfura zayo zimaze imyaka ibiri zikurikirana amasomo y’icyiciro cya gatatu. Muri 26 bazahabwa impamyabumenyi zabo, 25 ni Abanyarwanda.
Ubuyobozi bwa UGHE butangaza ko muri uyu mwaka bwakiriye ubusabe bw’abanyeshuri bifuza kuyigamo basaga ibihumbi bitatu, baturuka mu bihugu 27 byo ku migabane ine y’isi.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw