Umufasha wa Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yatahanye umukoro iwabo

  • admin
  • 28/04/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umufasha wa minisitiri w’intebe muri Ethiopia yavuze ko yigiye ku buryo abagabo bashishikarizwa gufatanya n’abagore babo bityo nawe ubu buryo akazabujyana iwabo nabo bakajya babukoresha, ibi yabivugiye mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Kayonza aho yasuye ibikorwa biri mu kigo cya Women for Wemen.

Ubwo umufasha wa minisitiri w’intebe wa Ethoipia madamu Roman Tesfaye yatemberezwaga iki kigo yeretswe ibikorwa bitandukanye by’abagore ndetse anerekwa ahari itsinda ry’abagabo biyemeje gushyigikira gahunda ya He for She, aho batozwa gushyigikira abagore no gufatanya nabo.

Sibomana Emmanuel ni umwe muri aba bagabo yavuze ko aya matsinda abafasha gusobanukirwa uburenganzira bw’umugore ndetse no kuba babasha gukemura amakimbirane

Yagize ati “Muri iri tsinda ryacu dufashanya gusabanukirwa n’uburenganzira bw’umugore, twigishwa kwirinda amakimbirane mu ngo, hari abagabo bumva ko nta kintu bafasha abagore babo bityo ugasanga ingo zabo zihoramo amakimbirane, tumaze amezi abiri twigishwa ubu natwe tumaze gufasha ingo 8 zari zifite amakimbirane”

umufasha wa minisitiri w’intebe wa Ethoipia madamu Roman Tesfaye yibukije abagabo ko ibikorwa bakora byo kunga ikirenge mu cy’abagore kugirango bafashanye ari ingenzi . akaba yavuze ko nawe agiye kubijyana iwabo muri Ethiopia

Mu bikorwa byasuwe harimo abagore bigishwa kuboha uduse no gukora imigongo, umwe muri aba bagore ni Mugorenishyaka Latifa yagize ati “Turashima leta yacu yadufashije ikaduha agaciro twe nk’abagore ubu turifuza ko ibyo dukora twazabyigisha n’abanya Ethiopia nabo bakamenya gukora imigongo”.


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 28/04/2017
  • Hashize 7 years