Abapolisi bo mu karere basoje amahugurwa yo kubungabunga amahoro ku isi

  • admin
  • 20/05/2017
  • Hashize 8 years
Image

Abapolisi 45 bo mu bihugu byo muri aka karere, kuwa gatanu tariki ya 19 Gicurasi, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri, ku bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye n’ubw’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.



Aya mahugurwa yabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri; mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari mu karere ka Rwamagana.

Asoza ku mugaragaro ayo mahugurwa, Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, yashimiye abarimu ndetse n’abayitabiriye kubera imyitwarire myiza n’umuhate bagaragaje kugera amasomo arangiye.

Yavuze ko akamaro k’aya mahugurwa ari ugutuma aka karere kagira amahoro n’umutuzo, ntikarangwemo amakimbirane anyuranye; ndetse n’abo bapolisi bakagira ubumenyi buhagije bwatumwa habaho kuyakumira ataraba.

CP Nshimiyimana yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gukomeza gutanga ubwo bumenyi ku bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino; bityo isi ikarushaho kugira amahoro n’umutekano.

Yavuze kandi ko kubera ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo kubera Jenosode yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu guharanira amahoro ku isi,

Yashimiye kandi umutwe w’Inkeragutabara muri aka karere (EASFCOM) ndetse n’igihugu cya Noruveje kuba barahisemo u Rwanda ngo rwakire aya mahugurwa ndetse no kuba barafashije mu migendekere myiza yayo.

Kari Marie Kjellstad wo mu gihugu cya Noruveje ndetse akaba n’umujyanama wihariye wo mu mutwe w’inkeragutabara muri aka karere, we yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bungutse ubumenyi buhagije buzatuma ubutumwa bazoherezwamo buzakorwa neza.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Dinah Kyasimire, uyobora ishami ry’abapolisi mu mutwe w’inkeragutabara muri aka karere, yavuze ko bafite intego yo kuzahugura abapolisi 720 bo mu bihugu byo mu karere ku buryo bazafasha mu butumwa bw’amahoro mu bihugu hirya no hino.

Naho Superintendant of Police (SP) Tesiima Catherine wafashaga mu migendekere myiza y’aya mahugurwa, yavuze ko afitiye icyizere abayitabiriye mu kuzashyira mu bikorwa ibyo bayungukiyemo.

Police Constable Rose Wangeci Munyiri, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa ukomoka muri Kenya; yashimiye abagize uruhare bose kugira ngo bahabwe ayo mahugurwa. Yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha gukora kinyamwuga akazi basanzwe bakora mu bihugu byabo ariko by’umwihariko mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bazoherezwamo.

Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani, Somaliya, Ethiopiya, na Comores.

Yanditswe na RNP/MUHABURA.rw

  • admin
  • 20/05/2017
  • Hashize 8 years