U Rwanda n’u Busuwisi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege
- 22/05/2017
- Hashize 8 years
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na mugenzi we w’u Busuwisi, Didier Burkhalter, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kubyaza umusaruro ikirere hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu mujyi wa Bern, umurwa mukuru w’u Busuwisi, mu ruzinduko Minisitiri Mushikiwabo yagiriraga muri icyo gihugu. Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yemeje isinywa ry’aya masezerano yifashishije Twitter.
Amasezerano y’ubufatanye mu kubyaza umusaruro ikirere, u Rwanda rwaherukaga kuyasinyana n’u Buhinde, icyo gihe bikaba byarahise bitangazwa ko ikigo cy’igihugu gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kigiye gutangira ingendo muri icyo gihugu.
U Rwanda kandi rwaherukaga gushyira umukono ku masezereno nk’aya hamwe n’ibihugu bitandukanye birimo Sao Tome et Principe, Benin, Mali, Maroc, Djibouti n’ibindi.
Mu ruzinduko arimo mu Busuwisi, Minisitiri Mushikiwabo kuri iki Cyumweru yagize n’umwanya wo guhura n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, bagirana inama yabereye i Geneve, yitabirwa n’Abanyarwanda batandukanye hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Dr Ngarambe François Xavier.
Muri ibyo biganiro, Abanyarwanda baba mu Busuwisi biyemeje kubera igihugu cyabo ba ambasaderi beza no gukorera igihugu cyabo bivuye inyuma.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw