Indwara y’Uburenge yibasiye intara y’Uburasirazuba, Imirenge imwe yahawe akato

  • admin
  • 22/05/2017
  • Hashize 8 years
Image

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashyize mu kato imirenge irindwi yo mu ntara y’Iburasirazuba nyuma y’aho hagaragaye indwara y’uburenge mu gace ka Gabiro , ingendo z’amatungo nk’inka , ihene , intama n’ingurube n’amasoko y’inka byahagaritswe by’agateganyo. Ubuybozi bw’iyi ntara buravuga ko ku bufatanye na RAB hari kurebwa uburyo bwo guhangana n’iki cyorezo cy’uburenge

Itangazo ryashyizweho umukono na minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi kuwa gatatu w’iki cyumweru tariki 17 Gicurasi riravuga ko mu gace ka Gabiro habonetse indwara y’uburenge , bityo mu mirenge ibiri ya Nyagatare , Karangazi na Rwimiyaga , mu mirenge yindi ibiri yo muri Gatsibo Kabarore na Rwimbogo ndetse no mu mirenge itatu ya Kayonza Murundi Gahini na Mwiri ingendo z’amatungo n’amasoko y’inka( ibikomera ) bihagaritswe by’agateganyo. Aborozi bavuga ko hashize ibyumweru bibiri, inka bamwe muri bo bari baragiye kuragirira muri parike yo muri Tanzaniya basabwe kuzivanayo

Jean wo mu Murenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza yagize ati “Mu kwezi kwa Gatandatu k’umwaka ushize twagiye kuragirira muri Tanzania dutwarayo inka nkeya none bageze igihe batwirukana muri Pariki yo muri Tanzania hanyuma tugarukana n’inka zacu ari naho dukekako zaba zaravuye zirwaye ubwo burenge”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude avuga ko hari inka 1400 zimaze kuhagera zivuye aho zaragirwaga muri Tanzaniya , akaba avuga ko bagiye gufatanya n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB mu kurobanura izo nka zamaze gufatwa n’iyi ndwara zigakingirwa.

Ku ikubitiro inka zakingiwe muri Kayonza nyuma y’uko hagaragaye uburenge ni hafi 1000, gahunda ihari niyo gukomeza gukingira n’izindi gusa aborozi bagaragaje ko hari ikibazo cy’inkingo ariko RAB ikigo gifite munshingano guteza imbere ubworozi kibizeza ko inkingo zizaboneka.

Akarere ka Kayonza kuri ubu kabarurwamo inka zisaga ibihumbi 60, ni kamwe mu turere dufite inka nyinshi , zinafatiye runini abaturage ari nayo mpamvu basabwa kwitwararika ku ngamba zihari mu rwego rwo gukumira indwara y uburenge , ijya izahaza amatungo
Aborozi bo mu Karere ka Kayonza bahangayikishijwe bikomeye n’indwara y’uburondwe


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 22/05/2017
  • Hashize 8 years