Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi ya RPF-Inkotanyi

  • admin
  • 26/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi iri kubera ku cyicaro cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Inama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2020, yahuje abanyamuryango 250 bayobora inzego zitandukanye muri uyu muryango.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, RPF Inkotanyi ntiyatangaje ibikubiye ku murongo w’ibiri kuganiriwa muri iyi nama, iyobowe na Perezida Kagame.

Ivuga ko “Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze ku cyicaro cy’umuryango i Rusororo aho ayobora Inama ya Komite Nyobozi, ihurije hamwe abanyamuryango 250 barimo abahagarariye inzego zitandukanye.’’

Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse abayitabiriye bakurikije amabwiriza yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati yabo.




MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 26/06/2020
  • Hashize 4 years