Ngoma: Mu Ngengo y’imari 2017- 2018 hazibandwa ku bikorwa remezo

  • admin
  • 04/07/2017
  • Hashize 8 years
Image

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma busanga imwe mu mishanga ijyanye n’imihigo bagombaga gukora mu mwaka ushize w’ingengo y’imari hafi ya yose yarageze ku musozo kandi imyinshi muriyo ikaba yaratunganijwe ku kigero cya 100%. Kuri ubu ubu buyobozi burahamya ko mu ngengo y’imari ya 2017-2018 ikigiye kwitabwaho muri aka karere ari ukureba ibikorwaremezo bikibura kugirango habashe kwihutishwa iterambere muri aka karere.

Inama idasanzwe y’akarere ka Ngoma yateranye kuri uyu wa 29 kamena uyu mwaka mu cyumba cy’inama,yahuje abayobozi b’akarere ndetse na njyanama,yemeje ingengo y’imari akarere kazakoresha m’umwaka w’ingengoyimari wa 2017-2018 hanagaragazwa uko iya 2016-2017 yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye akarere kari kariyemeje mu muhigo yuwo mwaka.

Uku kumurika Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka utaha kwabanjirijwe n’urugendo abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa,bakoze mu mirenge hafi ya yose, basura ibikorwa bitandukanye nk’ibikorwa remezo,ndetse n’ibindi bareba aho bigeze ngo birangire bagendeye ku mihigo biyemeje kwesa aba bayobozi bakaba barasanze ibyinshi byarageze aho bifuzaga.

Kwikubitiro hasuwe inzu y’Urwibutso rwa Kibungo iri kubakwa kuri ubu ikaba igeze ku 106 % (hafi 54%).Gusa ikigereranyo bari bihaye cyagezweho,ahasigaye bazahubaka mu ingengo y’imari y’uyu mwaka dutangiye.

- Umuhanda Rebezo-sakara-Muzingira ufite km 25 wamaze kurangira,Umuhanda Rurenge-Musya wa Km 16 ugeze kuri 81% ndetse n’umuhanda Kazo-Mutenderi wa Km 17 ukaba ugeze kuri 80%.iyi ibiri ikazarangira mu cyiciro gikurikira cy’ingengo y’imari ya 2017-2018 kuko urugero bari bihaye barugezeho ndetse baranarenza nkuko twabitangarijwe ndetse twabibonye.

- Umuyoboro w’amazi wa Rurenge ufite Km 15 ugeze ku ikigereranyo cya 92% ,Umuyoboro w’amazi Zaza-Sake-Rukumberi ufite Km 36 ugeze kuri 98% ngo urangire ukazagemurira abatuye m’umurenge wa Rukumberi ndetse n’igice kimwe cy’abatuye Sake.

- Post de Sante ya Gashanda yahinduwemo centre de Sante yamaze kurangira, IDP Model Village,Umudugudu w’ikitegererezo ndetse n’agakiriro biri kubakwa m’umurenge wa Mutenderi. Ni mudugudu w’amazu 10 kuburyo imwe iba ifite ubushobozi bwo guturwamo n’imiryango ine (4),kandi zikaba zifite ibicyenerwa byose.gusa ibikorwa byokubaka birakomeje.

JPEG - 75.5 kb
Abayobozi n’abafatanyabikorwa batemberejwe mu mirenge inyuranye y’akarere ka Ngoma hagamijwe kurebera hamwe aho akarere kageze mu bijyanye n’imihigo yahizwe kuzajyana n’ingengo y’imari y’umwaka ushize

Ku kijyanye n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018 izacyenerwa,Inama njyanama y’akarere yagaragaje ko ari miliyari 13 na miliyoni 564 n’ibihumbi 395 n’amafaranga 768 y’u Rwanda (13,564,395,768 frw) aya akaba ariyo azifashihwa mu bikorwa akarere kahize kuzakora muri uyu mwaka w’ingengoyimari.aya kandi akaba azaturuka mu misoro n’amahoro by’akarere,inkunga z’ubutegetsi bwita bwa leta ndetse n’inkunga z’abaterankunga batandukanye.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’intara y’Iburasirazuba ,Habimana Kizito, yavuze ko gutera imbere kwiza bikwiye kujyana n’imibereho y’umuturage

Yagize ati”Guter’imbere kwiza,ni ukurema abihangira imirimo bashya,dufasha abasanzwe kuko niho hava iyo misoro” kandi agira ati”mwifashishije amasibo,byose muzabigeraho binyuze mu guhindura ibitekerezo byabo kubyerekeranye n’ubuyobozi ndetse no kubaka igihugu cyabo

JPEG - 75.5 kb

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.rw

  • admin
  • 04/07/2017
  • Hashize 8 years