Ngoma : Abaturage Bambuwe Imodoka bahawe na Perezida Kagame birahishirwa

  • admin
  • 28/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mukarere ka Ngoma Umurenge wa Sake. Abagize ihuriro ry’abahinzi b’Inanasi , by’umwihariko Koperative ya Sake yitwa COOPANAS, Abaturage bavuga ko , Inkunga y’imodoka bahawe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame. Batazi aho yarengeye, Ngo kuko baheruka ku yibona bayihabwa.

Umucyecuru witwa Mukamurigo Felicite wo m’Umurenge wa Sake akagari ka Kibonde Umudugudu wa Akabare , ya bwiye Umunyamakuru wa muhabura.rw ko , Ntacyo Inkunga y’imodoka bahawe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ibamariye. Nkuko bumva Ahandi Inkunga ya Perezida Kagame yabamariye cyangwa yabateje imbere. Ati”Nk’ikigihe bavuga ngo inanasi zarabuze, bakabona Amasoko, Nta Munyamuryango wa bimenya. nibo babizi [Abayobozi] None se ko, Ntamuturage wavuga ngo.. Dore Igari ryavuye muri ya Modoka twahawe na Perezida, cyangwa se avuge ngo dore… Moto yavuye muri ya Modoka! Nkuko twumva kuri Radio ahandi byabaye. Amakoperative yarateje imbere Abaturagee. Kubera inkunga ya Leta yunganira Abaturage. Ahangahaaa… m’Umurenge wa Sake ntabihari .”

Mukamurigo Felicite Akomeza avuga ko Nta muturage wa bonye Inyungu y’imodoka ya Perezida Ati” Ntayo tuzi pee.. Ahubwo iteza imbere Abayobozi . Niyo wa genda nta kintu na kimwe ba kwereka ikivuga ko Imodoka Hari ikintu yamariye umuturage [ Wapiiiii…. ] Abayobozi Nibo bakize pee! Gusa Ubuyobozi bose bakarere kacu barabizi pee.. Ariko Nta kintu bashaka kuvuga… Ababibonye barabihisha, kuko Perezida aramutse Amenye ko Imodoka yahaye abaturage bayitwayeee ,Byabagira ho Ingaruka […] Niyo mpamvu babihisha.”

Undi Muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye MUHABURA.RW ko , Ibyiyo Modoka abyumva gutyo yagize Ati” Numva ngo Imodoka Twahawe Na Perezida . Abayobozi barayitwaye pee.. Ntiranampeka ngo ingeze n’Igafunzo. Nta n’igihumbi ndabona ngo bambwire ko, cyavuyee muri ya Modoka, Ahubwo byose… Abayobozi nibo bazi Ibyiza byayo .

Kuruhande rw’Ubuyobozi bwa Koperative, Biziyaremye Damiye akaba arinawe uyibereye Umuyobozi , yabwiye Muhabura.rw ko Iyo Modoka ya ngijwe bikomeye n’Abayobozi , kandi ngo ibyo bibazo byose, ya bibwiye Umuyobozi w’Akarere [Nambaje Aphrodis ], Ubwo yatorerwaga ku yobora Koperative , ndetse ngo we Ntacyo yigize abafasha. Ndetse ngo N’Abunzi bo Kumurenge wa Sake banze Ku baterera kashe ngo bage m’Urukiko. bakomeze Urubanza , akagavu ko tazi n’ impamvu ibyihishe inyuma yagize Ati: Imodoka yarangiritse bikomeye Niyo Mpamvu batayibonaga. Twayitanze ho Amafaranga Menshi cyanee ,Maze hari nabayikoze bari bagiye kuturega”

Biziyaremye Damiye akomeza avuga ko Kuba Ubuyobozi Ntacyo bwabafashije , ahubwo bakaba bakomeje kubananiza ,ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Akaba Ntacyo yabikozeho Ati” Ahubwo ejobundi niho baduhaye icyangombwa cy’Akarere katwandikiye icyangombwa cyarasimbura kontorore tekinike, Kuko ntayo tugira . Nabwo twari tugiye mu bikorwa byo kwamamaza, kuko Tutemerewe kuyigendesha k’Umunda

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis we Ntavuga rumwe n’ibyo Abaturage bavuga.

Nambaje Aphrodis ya bwiye Ikinyamakuru Muhabura.rw ko , [We] Icyo Kibazo , Ntacyo azi kubera ko ngo abagifite [ Abaturage] Ntacyo baramugaragariza , Ngo ahubwo babigize ibanga yagize Ati” Ntabwo mbizi Njyewe.. bazaze babimbwire cyagwa. Wowe ubwo babikubwiye ukaba ubimbwiye nzabikurirana”.


Abaturage Bambuwe Imodoka bahawe na Perezida Kagame birahishirwa

Nambaje Aphrodis Akomeza avuga ko, Ikintu yabamarira ubu [ Ubujyanama] Nuko baza bakabimubwira Uko bimeze Ati “ Kuko tubana nabo. Bazaze batubwire nizo diterizi [detail ] baduhe n’Amakuru y’ibyo babamo….. . Cyangwa se banasabe ubugenzuzi bwa RCA. Ariko niba bataragera muri RCA, bazaze, batubwire bati.. Ni mudutabare dufite ikibazo”.

Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis Uvuga ko Atazi ik’ ikibazo ,nubwo umuyobozi wa Koperative Avugako ko ya kimubwiye

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Asoza yavuze ko N’ubwo Abobaturage bavuga Ibyo. nabo k’uruhande rwabo Atari shyashya , kuko ngo bamwe ari abanebwe k’uburyo bataye Imirima y’Inanasi zirangirika

Bivugwa ko Iyo Modoka Perezida yayibahaye mu Myaka 7 ishize

Iyinkuru turacyayikurikirana ……………

Yanditswe na Ruhumuriza hamwe na Djamal Habarurema /Muhabura.rw

  • admin
  • 28/07/2017
  • Hashize 7 years