Abajura bacakiwe bakimara kwiba amafanga y’umucuruzi

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu Karere ka Bugesera Abagabo babiri bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ririma, nyuma y’aho Polisi ibafatanye miliyoni n’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda bakekwa kuba bari bakimara kwiba umucuruzi witwa Hakizimana Jean Marie Vianney ucururiza ahitwa Nyabagendwa, mu Murenge wa Rilima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Jean de Dieu Kayihura, yavuze ko ifatwa ry’aba bombi ryatewe n’uko abaturage bamenyesheje Polisi ubwo bujura bukimara kuba.

Yavuze ko ibyangombwa by’umwe muri bo bigaragaza ko atuye mu Karere ka Kicukiro; naho undi bikagaragaza ko atuye mu ka Gasabo.

Yagize ati,”Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bombi binjiye mu iduka rya Hakizimana ubwo yari asohotse; hanyuma biba ariya mafaranga bayakuye aho yari yayashyize. Nyir’iduka akimara kwibwa yabibwiye abari aho hafi. Umwe mu babonye abo bagabo binjira mu iduka rye yamubwiye ko bashobora kuba ari bo bamwibye; kandi ko yibuka ibara ry’imyenda bari bambaye.”

IP Kayihura yakomeje agira ati “Hakizimana yahise abimenyesha Polisi; ariko na bo bashyiraho akabo bagerageza kubashaka. Polisi yahise ihagera, ishaka abibye uwo mucuruzi; bidatinze ifata aba bombi bagiye kurira moto bafite ayo mafaranga yose, iyasubiza nyirayo.”

Yagiriye inama abaturage muri rusange yo kwirinda kubika amafaranga menshi mu ngo kuko bishobora kubaviramo kwibwa; kandi abasaba kumenyesha vuba Polisi igihe bibwe cyangwa bakorewe ibindi binyuranyije n’amategeko.

Yashimye abatuye n’abakorera ubucuruzi mu isantere ya Nyabagendwa kuba baramenyeshe Polisi ubwo bujura bukimara kuba; aha akaba yaragarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati”bituma ibyaha bikumirwa; kandi bituma ababikoze bafatwa vuba.”

Nyuma yo gushyikirizwa Miliyoni irenga yari yibwe, Hakizimana yashimye Polisi ku bw’ “imbaraga nyinshi yakoresheje mu gushaka abanyibye kugeza ibafatanye amafaranga banyibye irayanshyikiriza. Ndayishimira ukuntu yita ku kibazo cy’umuturage kugeza gikemutse.”

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/10/2017
  • Hashize 7 years