Polisi y’u Rwanda yafunze abantu barindwi bazira kwiba bamukerarugendo

  • admin
  • 09/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kwiba ba mukerarugendo bo muri Ukraine.

Bamwe mu bakurikiranweho ubwo bujura bafashwe ku wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018.

Abandi bafashwe bukeye bwaho ku wa Kane, bakaba bavugwaho ubufatanyacyaha mu kwiba abo bamukerarugendo bavaga mu karere ka Rutsiro berekeza muri Karongi.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Eulade Gakwaya, yavuze ko kuwa Gatatu mu ma saa tatu n’igice za mu gitondo, ba mukerarugendo batatu bageze mu murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro berekeza mu Karere ka Karongi.

Avuga ko bageze ahantu hari imirima y’icyayi, bagira amatsiko yo kwitegereza icyayi, bahagarara bashaka no gufotora imirima yacyo kuko babonaga ari myiza.

Ngo basohotse mu modoka yabo bayisiga idafunze, mu gihe barimo bafotora, abasore bari hafi aho baca inyuma, binjira mu modoka batwara agakapu kari mu modoka.

Ako gakapu karimo ibintu binyuranye, birimo amafaranga, ibyangombwa byabo, ndetse n’amatike yabo y’indege.

Umuvugizi wa polisi mu Burengerazuba yavuze ko mu byo bari bibwe harimo amayero 500, amapawundi 100 n’amadorali ya Amerika 4,000.

Bakimara kwibwa, ngo hari abantu babibonye bahita bamenyesha polisi, na yo itangira gushakisha abo bavugwaho kwiba barafatwa.

Ku wa gatatu hafashwe batanu, bafatanwa na bimwe mu byari byibwe.

Abandi babiri ngo bafashwe bukeye bwaho bazira kubikira abo bajura ibyo bari bibye. Mu bindi abo babiri bafatanywe hakaba harimo amayero 2,719.

CIP Eulade Gakwaya yashimiye abaturage kubera uruhare bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano.

Ati “Dushimira abaturage ubufatanye bwiza bagiranye na Polisi kugira ngo abo bajura bashobore gufatwa, n’abari bibwe bashobore gusubizwa ibintu byabo.”

Abaturage bagize uruhare rukomeye gutuma aba bajura bafatwa kuko hari abababonye bakimara kwiba biruka, bahita batabaza Polisi.

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 09/02/2018
  • Hashize 6 years