Umwana yatabaje Polisi ifata umusore wafunguraga ibyuma by’imodoka ashaka kubyiba

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kacyiru iri mu murenge wa Kacyiru Akarere ka Gasabo, hafungiye umusore witwa Niyonsaba Faustin uri mu kigero k’imyaka 19, akurikiranyweho kujya mu modoka ya Munyabahigi Djuma agafatwa arimo gufungura bimwe mu byuma biyigize ashaka kubyiba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gashyantare, Niyonsaba yacunze umuzamu wo mu gipangu kwa Munyabahigi, yurira urugo agwamo imbere, atangira gufungura bimwe mu byuma bigize imodoka yari muri urwo rugo.

Yagize ati:”Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gashyantare, uriya musore (Niyonsaba) yacunze umuzamu arasimbuka agwa mu rugo imbere, atangira gufungura ibyuma by’imodoka yari irimo. Umwana waho aramwumva, arebye amubona munsi y’imodoka ariko atinya kumuvugisha ahita ahamagara Polisi iratabara”.

SSP Hitayezu avuga ko kwa Munyabahigi bakimara gutabaza Polisi yahise itabara, isanga uwo musore munsi y’imodoka afungura ibyuma byayo ahita afatwa.

Yashimiye umuryango wa Munyabahigi wahise utabaza Polisi aho kuba wamufata ukamwihanira.


Yagize ati:”Bari bamufatiye mu cyuho ndetse mu rugo rwabo, byashoboka ko bari guhita bamufata bakamwihanira nubwo bitemewe, ariko baraduhamagaye turamufata, ubu agiye gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko”.

Yakomeje asaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo dore ko uyu Niyonsaba yabikoze avuye iwabo mu rugo kuko n’ubusanzwe aturanye n’abo yari agiye kwiba.

Ibyuma basanze Niyonsaba amaze gufungura mu modoka harimo ibyuma bibiri bikoreshwa mu guhagarika imodoaka igenda (Bande frein 2), -Amortisseur 1, Radio 1 n’ikitwa Piston.

Polisi y’u Rwanda ikaba yahise ibishyikiriza nyiri imodoka Munyabahigi Djuma washimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yamutabaye vuba ikamufatira igisambo.

Munyabahigi yagize ati:”Ndashimira Polisi y’u Rwanda uburyo yatabariye ku gihe,twayihamagaye ihita ihagera ifatira mu cyuho umujura, abana bari mu rugo ntibari kumwifatira, yari kubacika cyangwa akaba yabatera ibyuma yari afite”.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe.

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 7 years