Rya murika bikorwa ry’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda ryatangijwe ku mugaragaro (REBA AMAFOTO)

  • admin
  • 02/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Werurwe 2018 hafunguwe ku mugaragaro imurika bikorwa ryateguwe na APEX Media and Promotion ifatanyije n’ikigo cya RCSP (Rwanda Civil Society Platfoam) ku nkunga y’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) n’ihuririro ry’Imiryango itegamiye kuri leta (NINGO) herekanwa ibicuruzwa ndetse na serivise zitandukanye byose byakozwe n’imiryango itegamiye kuri leta igizwe n’ituruka mu mahanga ndetse n’ikomoka imbere mu gihugu.

Ni igikorwa cyabereye mu mugi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu mahema y’aho bakunze kwita Camp Kiagli, aho hitabiriye imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abacuruzi batandukanye tutibagiwe n’abaguzi bari baje kwihera amaso banagura ibyo bifuza dore ko nta kintu cyari kihabuze.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru Umuyobozi wa APEX Media and Promotion Ignatius Kabagambe ,yavuze ko iri murikabikorwa ryatangiye ari uguhuza abantu bafite ibikorwa ndetse n’urubuga rwo ku ganira kugirango bubake imbaraga zituma ibyo bakora bigira uruhare mu kubaka igihugu.

Aha yagize ati”Iki gikorwa twagitekereje nka APEX Media and Promotion,kuko mubyo dukora harimo guhuza abantu,guhuza abafite ibikorwa,guhuza abacuruzi ndetse no guhuza imiryango nk’iyi ngiyi itari iyareta[…] tukabashyiriraho urubuga rwo bahuriramo bakaganira,bakagaragaza ibyo bakora,bakagirana inama, bakavugana n’abafatanyabikorwa,bakaganira n’abatera nkunga mbese bagakora ihuriro rizabaviramo gukomeza kubaka imbaraga zituma ibyo bakora birushaho kunoga,barushaho kubibonera inkunga, bagamije kubaka sosiyete nyarwanda ndetse bagamije no kwiyubakira igihugu”.

yakomeje avuga ko nabo nka APEX Media and Promotion gukora ibi kwari ukugira ngo nabo batange inkunga mukubaka igihugu aho yagize ati”Natwe rero nubwo turi umuryango wikorera ariko dufite uruhare mu kubaka igihugu,iyi natwe rero niyo nkunga yacu yo guhuriza hamwe imiryango itari iya Leta. Urabibona ko babishishikariye”.


Kabagambe yasoje avuga ko ikibaraje ishinga ari ugushimisha abitabiriye iki gikorwa cy’imurika bikorwa agira ati”Ikituraje ishinga ni ukugira ngo aba bitabiriye iki gikorwa cy’imurika bikorwa bahave bishimye amahirwe bagize,bahave bishimiye ibiganiro bagize ,bahave bishimiye abashyitsi babasuye,bahave bishimiye abafatanyabikorwa n’abatera nkunga ndetse n’abagenerwa bikorwa babasuye kuko n’ubundi babereyeho abandi bantu ni nabo bakorera, iyo basuwe rero ubwo ni ukuvuga ko baba basubijwe”.

Nkuko bigaragarira amaso,Iri murika bikorwa ryitabiriwe ku kigero kirenze icyo bari bateganyije kuko ku kigero bihaye harenzeho gatanu kuko bari biyemeje imiryango itegamiye kuri Leta 70 none kuri ubu iyitabiriye ni 75.



RGB nk’umutera nkunga mukuru nayo yitabiriye icyo gikorwa

umuyobozi wa Apex media and promotion bwana Ignatius Kabagambe asobanurira abashyitsi uko igikorwa cyo kumurika bateguye kizagenda









Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/03/2018
  • Hashize 6 years