Harimo harigwa uburyo gasutamo zabungabunga umutekano w’ibicuruzwa
- 02/05/2018
- Hashize 7 years
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wa za Gasutamo zo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Wourd Customs Organisation, East and Southern Africa (WCO-ESA), Larry Liza, atangaza ko hari kureberwa hamwe uburyo gasutamo zakwinjiza zikanoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byose kandi umutekano wabyo ukabungwabungwa.
Ibyo byagarutsweho n’intumwa z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba ziteraniye mu nama mpuzamahanga y’iminsi 3 mu Rwanda mu rwego rwo kureba igituma ubucuruzi hagati y’ibihugu butagenda neza.
Liza atangaza ko muri iyo nama hazibandwa cyane ku kurebera hamwe icyakoroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu ndetse no gukusanya imisoro n’amahoro hakazanibandwa ku bibazo byo kubahiriza itangwa ry’imisoro uko bikwiye bikomeje gusubiza inyuma akarere.
Liza agira ati: “Gasutamo zifite uruhare mu gukusanya hagati ya 30% na 40% by’imisoro n’amahoro mu bihugu biri muri EAC. Igituma imisoro ikusanywa kuri za gasutamo ikiri hasi cyane, usanga ubucuruzi mu bihugu byo mu karere butagenda neza uko bikwiye, kuko hari aho usanga bukorwa ku kigero cya 10% gusa, nyamara ku mugabane w’u Burayi buri kuri 60%”.
Nk’uko Liza akomeza abitangaza, inama mpuzamahanga y’iminsi 2 izanibanda ku birebana n’umutekano muke no kurebera hamwe uburyo za gasutamo zibasha guhangana n’ibibazo birimo n’iterabwoba.
Komiseri w’agateganyo wa za gasutamo mu Rwanda, Musoni William atangaza ko iyo nama ari umwanya wo kurushaho kuganira ku bibazo bitandukanye bigaragara ku mipaka nk’umutekano muke, kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibiyobyabwenge ndetse n’ibirebana no koroshya ubucuruzi.
Yagize ati “Nk’abayobora urwego rwa za gasutamo dufite inshingano zo gukusanya imisoro, ariko na none ni natwe dushinzwe koroshya ubucuruzi. Nta bwo ari ibintu byoroshye ariko binyuze mu kongera ubushobozi n’ibiganiro nk’ibi dushobora koroshya ubucuruzi kandi tukanakusanya imisoro n’amahoro”.
Musoni agaragaza ko mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke no kunyereza imisoro, u Rwanda, Kenya, Uganda byatangiye gukurikirana ibicuruzwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Electronic Cargo Tracking System) kandi byatangiye gutanga umusaruro ufatika kuko hari bimwe mu byagiye bifatwa.
Aho ni ho yakomereje atangaza ko igihugu cy’u Burundi na Tanzaniya na byo biri mu nzira mu gukoresha ubwo buryo mu gukurikirana ibicuruzwa biva ku byambu cyangwa za gasutamo.
Inama ya 28 y’Abagize itsinda nyobozi ry’Umuryango Mpuzamahanga wa za gasutamo zo muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo (Regional Steering Group) mu magambo ahinnye RSG, yatangiye tariki ya 30 Mata ikaba iteganyijwe kugeza uyu munsi tariki ya 2 Gicurasi 2018, iyo nama kandi yitabiriwe n’abakozi baturutse mu bigo by’imisoro n’amahoro bo mu bihugu 24 by’Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo
Chief editor