Nyamagabe : Meya yabwiye Perezida Kagame ko bafite ikibazo gikomeye cyo kwishyura abaturage

  • admin
  • 27/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ibi umuyobozi wa karere ka Nyamagabe Uwamaho yabibwiye umukuru w’igihugu ubwo yasuraga Nyamagabe, Nyaruguru na Huye kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu ntara y’Amajyepfo.

Uwamahoro Bonaventure, avuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kwishyura abaturage bubatse Ibiro by’Akarere, kuko rwiyemezamirimo wabakoresheje yagiye atabishyuye.

JPEG - 270.1 kb
Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamgabe ifite ibyumba 55; yuzuye mu Ukuboza 2016 itwaye miliyoni 788 FRW.

Uwamahoro yavuze ko kuba abo baturage bubatse Ibiro by’Akarere mu mwaka wa 2016 batarishyurwa bibatera ipfunwe.

Bonaventure yagize ati “Dufite abaturage barenga 50 bambuwe na Rwiyemezamirimo igihe yubakaga inzu y’akarere. Dutewe ipfunwe no gukorera mu karere abaturage bakubatse bagifitiwe ideni na rwiyemezamirimo.”

Uwamahoro yasobanuye ko iyo basesenguye icyo kibazo basanga hari impamvu nyinshi z’amategeko zituma ayo madeni atinda kwishyurwa.

Ngo bishingiye ahanini ko bimwe muri ibyo bibazo biba byaragejejwe mu nkiko bikaba bisaba gutegereza imyanzuro y’imanza.

Abo baturage bose batarishyurwa ayo bakoreye mu kubaka Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ni 54 naho amafaranga baberewemo agera kuri miliyoni 30 Frw.

Abo batarishyurwa barimo abafundi, ababafasha n’abandi bagiye bahakora imirimo itandukanye ijyanye n’ubwubatsi.

JPEG - 133.1 kb
Umuyobozi wa karere ka Nyamagabe Uwamaho Bonavature

Chief editor /MUHABURA

  • admin
  • 27/02/2019
  • Hashize 5 years