Rtd Col Jill Rutaremara yijeje Perezida Kagame ndetse RDF ko batazagambanira Igihugu

  • admin
  • 07/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ingabo yasezeye ku basirikare 410 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru n’ababandi 1039 basoje amasezerano y’akazi mu Ngabo z’u Rwanda .

Umuhango wo gusezera kuri abo basirikare 1449 basoje imirimo yabo neza mu Ngabo z’u Rwanda wabaye ku wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga 2020, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira.

Mu basezerewe harimo abasirikare bakuru (senior officers) 41 na ba ofisiye n’abafite andi mapeti 369 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru, mu gihe 1018 basoje amasezerano bari bafitanye na RDF na ho 21 basezererwa kubera ibibazo by’ubuzima bafite.

Minisitiri Maj Gen Murasira yashimiye abasoje imirimo yabo ubwitange bagaragaje, serivisi batanze batizikama ndetse n’uruhare ntagereranywa bagize mu kubaka Igihugu.

Yagize ati: “Mwese waritanze buri wese ku giti ke, kandi mwagize uruhare mu kubaka u Rwanda twishimira kwita iwacu huje amahoro.”

(Rtd) Col Jill Rutaremara wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko k’izabukuru yabo yashimangiye ko basoje imirimoyabo bishimye kuko uruhare bagize mu kubuhora u Rwanda rutabaye imfabusa.

Ati: “Mu gihe tugiye mu kiruhuko k’izabukuru, dufashe uyu mwanya twizeza Umugaba w’Ikirenga Perezida Paul Kagame ndetse n’ubuyobozi bwose bwa RDF ko tuzakomeza kuzirikana urugama rwo kubohora Igihugu cyacu kandi tutazagambanira bagenzi bacu muri urwo rugamba tugikomeje.”

Umuhango wo gusezera ku basirikare basoje imirimo yabo neza ubaye ku nshuro ya 8, abasezerewe bakaba bahawe ibyete bishimangira akazi bakoze mu ngabo z’u Rwanda.

Uwo muhango kandi witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.





salongo Richard MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 07/07/2020
  • Hashize 4 years