Imurikagurisha ni uburyo bwiza Leta yadushyiriyeho- Sina Gerard
- 08/08/2019
- Hashize 5 years
Umuyobozi wa Enterprise Urwibutso (Nyirangarama),Sina Gerard, arashimira Leta y’u Rwanda avuga ko imurikagurisha mpuzamahanga ari uburyo bwiza Leta iba yashyiriyeho abikorera ngo bamurike ibyo bakora ndetse babonereho umwanya wo kwigira kuri bagenzi babo baba abo mu gihugu no hanze yacyo.
Ibi yabitangarije I Kigali mu murenge wa Gikondo ahateraniye imurikagurisha mpuzamahanga ahazwi nko kuri “Expo Ground” aho abaryitabiriye bishimira uko Leta ibazirikana ikabashyiriraho gahunda iboneye yo kumurika ibyo bakora ndetse no kubiteza imbere.
Sina Gerard yasobanuye ko akamaro ndetse n’ibyiza byo kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa no kwigira ku bandi hagamijwe kurushaho guhanga ibishya byose biganisha ku iterambere.
Yagize ati “Iri murikagurisha ni umwanya mwiza Leta iba yatugeneye , bikadufasha kugaragaza ibikorwa byacu ,bityo abatugana baba bakeneye kumenya ibyo twakoze bikarushaho kuborohera kuko biba byabegerejwe bagasobanurirwa naho bazakomeza kubisanga ”.
Ugeze kuri Stand ya Enterprise Urwibutso imaze kwegukana ibihembo bitandukanye kubera guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu (Nyirangama) uhasanga ibicuruzwa byinshi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa bikoze mu buryo bugezweho Ku buryo utahita wiyumvisha ko bikorerwa I Rulindo Ku ikicaro cya Enterprise Urwibutso.
Iyi Expo 2019 ibaye ku nshuro ya 22 yatangiye ku ya 22 Nyakanga ikazasozwa ku ya 11 Kanama 2019.kwinjira bikaba ari amafaranga y’u Rwanda 500.
- Ugeze kuri Stand ya Enterprise Urwibutso imaze kwegukana ibihembo bitandukanye uhasanga ibicuruzwa byinshi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byiganjemo ibiribwa n’ibinyobwa
Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW