RURA yatangaje ibiciro bishya by’amashanyarazi, henshi byazamutse

  • admin
  • 14/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Urwego Ngenzuramikorere, (RURA), kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’itangazamakuru, rwatangaje ibiciro bishya by’ umuriro w’amashanyarazi.

Muri ibi biciro bishya, bizatangira gukurikizwa guhera tariki 21 Mutarama uyu mwaka, abafatabuguzi bo mu ngo batarenza KWh 15 ku kwezi bagumye ku giciro cy’amafranga 89, mu gihe abakoresha hagati ya 15-50 ku kwezi igiciro cyavuye ku mafaranga 182 agera ku mafaranga 212, na ho abakoresha hejuru ya KWh 50 ku kwezi igiciro cyazamutse kuva ku mafranga 210 kugera kuri 249.

Igiciro ku nzu zitari izo guturamo ibiciro byavuye ku amafaranga 204 agera kuri 227 ku bakoresha munsi ya KWh 100 ku kwezi. Na ho abakoresha hejuru ya KWh 100 kiva ku amafaranga 222 agera kuri 255.

N’ubwo ahenshi ibiciro byagiye bizamuka, ku ruhande rw’ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi igiciro cyagabanutse kuko cyavuye ku ma franga 192 agera Ku mafranga 186.

Inganda nto zikoresha munsi ya KWh 220,000 ku mwaka igiciro cyazamutse kiva ku mafranga 110 kigera ku amafranga 134, mu gihe inganda ziciriritse (medium) zikoresha hagati ya KWh 220,000-660,000 ku mwaka igiciro cyavuye ku maafranga 87 kugera Ku mafaranga 103 na ho ku nganda nini zikoresha hejuru ya KWh 660,000 ku mwaka igiciro cyavuye Ku mafaranga 80 agera kuri 94.

RURA ivuga ko izi mpinduka ngo zigamije kujyana n’igihe no gutuma REG ikomeza kugira ubushobozi bwo gutanga serivisi zinoze bitewe n’ibiciro biri ku isoko. Ibiciro byagenderwagaho kugeza ubu cyashyizweho muri Kanama 2018.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss agaragaza ko hari imishinga myinshi irimo ingomero zikomeje kubakwa zitwara amafranga menshi bituma ibiciro bizamuka, ariko akizeza ko igihe iyi mishinga izaba imaze kuzura igatanga amashanyarazi ibiciro bizagenda bigabanuka.



Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 14/01/2020
  • Hashize 4 years