Rusororo : Harasiwe inyamaswa yatezaga umutekano mucye mu baturage [ REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 08/03/2020
  • Hashize 5 years
Image

Mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu kagali ka Nyagihinga mu mudugudu wa Runyonza taki ya 8 Werurwe ahagana Isaa Saba n’iminota 45 harasiwe inyamaswa yitwa imvubu yari yarajubije abaturage ibonera imyaka .

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Rusororo na Masaka bari bahangayikishijwe n’imvubu bikekwa ko yaturutse muri Parike y’Igihugu y’Akagera, yangizaga ibihingwa byabo ndetse bakikanga ko ishobora no guhohotera abantu.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nduwayezu Alfred, yatangaje ko imvubu yarashwe, bityo abaturage yari iteye inkeke bakwiye gusubiza umutima mu gitereko.

Nduwayezu yagize Ati “Ahagana saa 01h45, inzego zibishinzwe zarashe iyi nyamanswa yari imaze iminsi ihangayikishije abaturage; ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya kuyijugunya mu buryo bwatanzweho umurongo n’inzego zose bireba.”

Nduwayezu avuga ko abaturage babanje gukeka ko imyaka yabo iri kwangizwa n’abandi bantu bagamije kubahemukira, ariko baza kubona ibinono by’iyo mvubu.

Uyu muyobozi yavuze ko bakeka ko ishobora kuba yaraturutse muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ikagera muri Gasabo kubera umuvu w’imvura imaze iminsi igwa cyane.

Kugeza ubu nta mibare nyayo igaragaza ibyo iyo mvubu yangije mu gihe yari imaze, ariko amakuru atangwa n’ubuyobozi ni uko nta muntu n’umwe yishe.



Chief editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/03/2020
  • Hashize 5 years