Perezida Kagame yavuze ko igitabo cye kivuga ku mateka yo kubohora igihugu cyatangiye kwandikwa

  • admin
  • 10/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame yavuze ko umushinga wo kwandika igitabo kivuga ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu aherutse kuvuga ko agiye gushakira umwanya, ugeze kure, ndetse ko kitazaba gikubiyemo ibyo azi we gusa muri uru rugendo, ahubwo hazaba harimo n’ibitekerezo by’abandi bari kumwe.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 26 Umunsi wo Kwibohora, Umukuru w’Igihugu yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko agiye gushaka umwanya wo kwandika ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko kwandika aya mateka byatangiye.

Ati “Kwandika aya mateka nibyo. Navuga ko byatangiye, kwandika ibitabo cyangwa iki, ntabwo ari umwuga wanjye, ntabwo mbizobereyemo, hari ababishoboye ariko ntibyambuza kugerageza kuko ibijya mu bitabo nibyo mfite kurusha kwandika ibitabo. Ubwo rero tuzakorana n’ababizi, badufashe gushyira hamwe ibitekerezo, amateka, ibikorwa byakozwe muri iyo nzira.”

Navuga ko bisa n’ibyatangiye, bigeze hagati, biratwara umwanya muremure kubera ko ntabwo ari ko kazi konyine.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icy’ingenzi ari uko hari ubushake bwo kwandika ku mateka y’igihugu nk’umusanzu wo gusigasira aya mateka.

Ati “Igitekerezo n’ubushake birahari kandi hari n’abandi bashobora gufasha kugira ngo ibyo byose bishyirwe hamwe […] nifuza ko byashingira ku bandi nabo twagendanye muri urwo rugendo, nabo bakagira ibyo bibutsa cyangwa ibyo batangaho umusanzu, ntibibe ko ari njye gusa.”

Imbarutso y’urugamba rwo kwibohora yabaye ko mu myaka myinshi, impunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959, zashatse gutahuka mu gihugu cyazo kugira ngo zisubirane uburenganzira bwazo nk’abaturage.

Uwo muhate wakunze gucibwa intege na Guverinoma ebyiri zakurikiranye, uhereye kuri Repubulika ya Mbere ya Grégoire Kayibanda (1962-1973) n’iya Kabiri ya Juvénal Habyarimana (1973-1994).

Mu gusubiza ubusabe bw’izo mpunzi zasabaga kwemererwa gutaha mu gihugu cyazo, Guverinoma ya Habyarimana yashimangiye ko u Rwanda rwuzuye, ko rutabona aho kuzituza.

Ku bw’iyo mpamvu, zagiriwe inama yo gushaka ubwenegihugu mu bihugu byari byarazihaye ubuhunzi. Guverinoma yemeye kuziha ubufasha muri icyo gikorwa.

Izi mpunzi ntizabyemeye, maze zishaka igisubizo zishinga FPR Inkotanyi mu 1987, kugira ngo ziyifashishe kugera ku mugambi wazo, byaba na ngombwa zikifashisha ingufu za gisirikare. Umutwe wa gisirikare wari ushamikiye kuri FPR, ariwo wa RPA, niwo wafashe iya mbere ku ya Mbere Ukwakira 1990, maze uharanira ko buri munyarwanda wese agira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we ku gihugu.

Perezida Kagame yakunze kuvuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, urugendo rwo kubaka igihugu rutari rworoshye, ashingiye ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byose byari byarasenyutse ku buryo nta kimenyetso na kimwe cyashoboraga kugaragaza ubukungu bw’igihugu, ahubwo kubaka ari nko guhera kuri zeru.


MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 10/07/2020
  • Hashize 4 years