Inama y’Ubutegetsi ya IMF yemeje inguzanyo y’inyongera igenera u Rwanda
- 12/06/2020
- Hashize 5 years
Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (FMI/IMF) yemereye u Rwanda indi nguzanyo ya miliyoni 111.06 z’amadolari y’Amerika (abarirwa muri miriyari 106.8 z’amafaranga y’u Rwanda) azarufasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo.
Ku wa Kane tariki ya 11 Kamena ni bwo Inama y’Ubutegetsi ya IMF yafashe uwo mwanzuro iyo nguzanyo ikaba yiyongereye ku yindi nguzanyo y’amafaranga ya miriyoni 109.4 z’amadorari y’Amerika yemereye u Rwanda muri Mata 2020.
IMF yatangaje ko muri iyo guzanyo imaze kugera kuri miriyoni 220.46 z’amadolari y’Amerika, igamije gushyigikira Leta y’u Rwanda mu bikorwa byoguhangana na COVID-19 n’ingaruka zayo muri gahunda y’inguzanyo yihuse (RCF), ikazaba izibanda cyane kuzahura urwego rw’imari rwanegekaye cyane, gushyigikira ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Inkunga nshyashya izafasha mu korohereza Leta y’u Rwanda kubona ibyangombwa nkenerwa mu rwego rw’ubuzima, guharanira imibereho myiza y’abaturage, gushyigikira inzego n’amatsinda byagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo kurusha ibindi.
Umuyobozi w’agateganyo w’Inama y’Ubutegetsi ya IMF, akaba n’Umuyobozi w’Wungirije w’icyo kigega Tao Zhang, yavuze ko COVID-19 ikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati “Ubukungu bw’Isi n’ubw’u Rwanda bwagiye habi cyane. Ibipimo by’izamuka ry’ubukungu byagiye hasi, igabanuka ku byo Igihugu kinjiza n’ibyo gikoresha byikubye kabyiri ugereranyije n’ibyari byitezwe mu gihe hasabwaga inguzanyo ya mbere ya RCF .’’
Yashimangiye ko ingamba zashyizweho n’abayobozi mu guhangana naKoronavirusi no kwihutisha uburyo bwo kuzahura ubukungu buboneye.
Ubwoko bw’inguzanyo yihutirwa yahawe u Rwanda ntishyirirwaho amabwiriza kandi yishyurwa nta nyungu nibura nyuma y’imyaka itanu cyangwa 10, ikaba ihabwa ibihugu bihanganye no kwishyura ibikenewe mu gihe byibasiwe n’ibiza cyangwa ibyorezo.
IMF kandi yanasoneye u Rwanda miliyoni $68, asaga miliyari 67 z’amafaranga y’u Rwanda, rwari kuzishyura mu myaka ibiri iri imbere.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzamuka ku gipimo cya 2 % buvuye kuri 5.1% cyateganywaga mbere y’uko COVID-19 ikaza ubukana.
Iyi nguzanyo ije nk’inyongera ku zindi nkunga mpuzamahanga u Rwanda rwabonye zigamije guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo.
MUHABURA.RW