Rusizi : Barishimira igiciro cy’umuceri cyashyizweho na Ministeri y’ubucuruzi

  • admin
  • 25/06/2020
  • Hashize 5 years

Ni ibyishimo ku bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Bugarama aho ministeri y’ubucuruzi mu Rwanda mu minsi ishize imaze gutangaza igiciro ku kiro cy’umuceri udatonoye kizagura amafaranga 350 ku kilo kimwe.

Nzasabimana Paul ni umuhinzi uhinga umuceri mu gishanga cya Gasheke kibarizwa mu cyanya cya Bugarama avuga ko iki cyemezo cya Ministeri y’ubucuruzi kije guha agaciro umuhinzi w’umuceri.

Yagize ati: “Iki giciro ni cyiza kuko kiradufasha gutera imbere dore ko ikilo kimwe cyarigisanzwe kigura 250 ariko kuri uyu musaruro w’iki gihe cy’ihinga tuzabasha kwiteza imbere ducyemura bimwe mu bibazo bitwugarije by’ubukene.”

Yakomeje avuga ko ubwo bageze no mu gihe cyo gutanga ubwisungane bw’uyu mwaka ko bagiye kubwishyura neza Kandi ku gihe mu gihe isarura rizaba rigeze kure.

JPEG - 151.4 kb
Ni ibyishimo ku bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Bugarama aho ministeri y’ubucuruzi mu Rwanda mu minsi ishize imaze gutangaza igiciro ku kiro cy’umuceri udatonoye kizagura amafaranga 350 ku kilo kimwe.

Ndimubanzi Samson ntajya kure ya Paul kuko ahamya ko iki giciro kije kunganira amikoro yabo mu kwiteza imbere.

Yagize ati: “Iyaba byagumye gutyo no mu gihembwe cy’ihinga gitaha maze tugakora twivuye inyuma maze tukabona ifaranga dore ko na guma mu rugo yatumye ntacyo twimarira.”

Prezida w’imwe mu makoperative ikusanya umusaruro w’abahinzi b’umuceri mu Bugarama yavuze ko abaturage bakagombye gushyira imbaraga mu kwita ku gihingwa cy’umuceri kuko kigomba kubateza imbere dore ko inzego zose zihagurukiye guteza imbere umuhinzi w’umuceri.

Yagize ati: “Nibashyiremo imbaraga maze bakirigite ifaranga ,dore ko igihingwa cy’umuceri kirikwitabwaho n’inzego zitandukanye zirimo Ministeri y’ubuhinzi n’ikigo cya RAB kiyishamikiyeho mu rwego rwo kugiteza imbere.”

Mu cyumweru gishize niho Ministeri y’ubucuruzi (MINICOM)yatangaje ko ikilo cy’umuceri udatonoye kizagura amafaranga 350 mu gihe mu gihembwe gishize cyaguze 250 ,ikintu cyishimiwe n’abahinzi b’umuceri batandukanye.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA

  • admin
  • 25/06/2020
  • Hashize 5 years