Inkomoko y’izina “Muhabura” ryiswe ikirunga cya Muhabura
- 14/08/2015
- Hashize 9 years
Ikirunga cya Muhabura giherereye mu majyaruguru y’u Rwanda, mu turere twa Burera na Musanze, gifite amateka maremare yatumye kitwa iryo zina kuko mbere atari ko cyitwaga.
Kalisa Rugano, umuhanga mu mateka y’u Rwanda, avuga ko icyo kirunga kiswe iryo zina n’Umwami w’u Rwanda rwa kera witwa Kigeli Nyamuheshera, mu myaka ya 1600, ubwo yaguraga u Rwanda.
Akomeza avuga ko ubwo uwo mwami yari arimo yagura u Rwanda yanyuze mu birunga biri mu majyaruguru y’u Rwanda, kuko byose byari biri mu Rwanda, maze ahingukira ku kiyaga cya Rwicanzige kiri muri Uganda, ubu gisigaye kitwa Albert.
Kalisa Rugano akomeza avuga ko ubwo Kigeli Nyamuheshera n’abo bari bari kumwe bageraga kuri icyo kiyaga, bahise bagaruka ariko mu kugaruka barayoba kubera amashyamba y’inzitane yari ari muri ako gace.
Akomeza avuga ko umugabo watekererezaga u Rwanda muri icyo gihe witwaga Mudasobwa wa Ntampaka yabwiye abari kumwe n’umwami kurira ibiti ndetse no kujya mu mpinga z’imisozi, ababwira ko bareba mu cyerekezo u Rwanda ruherereye mo kugira ngo barebe niba hari imisozi miremire, ibirunga, babona kuko ariyo iranga u Rwanda.
Abo bantu bakoze ibyo Mudasobwa wa Ntampaka yababwiye maze baza kubona koko ibirunga bibiri bahita babimubwira, ngo nawe yahise abagira inama yo kugenda batema ibihuru bashaka inzira berekeza aho ibyo birunga biri.
Batemye ibihuru bamara iminsi mu nzira ariko baza guhingukira ku kirunga cya Muhabura (ariko ntabwo kitwaga gutyo icyo gihe). Umwami Kigeri Nyamuheshera ageze kuri icyo kirunga ngo yahise avuga ati “dore iwacu!”
Kuva ubwo nibwo Umwami Kigeri Nyamuheshera yahise yita icyo kirunga Muhabura, agira ati “iki kirunga kitwa Muhabura ihabura abahabye.”
Ikirunga cya Muhabura ni kimwe mu byiza bitatse u Rwanda. Giherereye hagati y’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na Uganda.
Mu ishyamba riri kuri icyo kirunga habamo Ingagi zikurura ba Mukerarugendo bakaza kuzireba bagasiga amadevize mu Rwanda bityo abaturiye icyo kirunga ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakagera ku iterambere.