Police y’Urwanda yongeye gukaza imikwabo ku biyobyabwenge

  • admin
  • 06/09/2015
  • Hashize 9 years

Mu rukerera rwo kuwa 03 Nzeri ,mu karere ka Musanze, mu murenge wa Muhoza hazindukiye imikwabo yakozwe na police y’igihugu, aho yaje gufata abantu umunani bari bafite udupfunyika 4 tw’urumogi n’ amaduzeni 157 ya Blue Sky ,izi nzoga zikaba zitemewe , ubu abazifatanywe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

Kuri ibi bikorwa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru , Inspector of Police (IP) Elvis Munyaneza yagize ati:”Urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda, kimwe n’ibindi biyobyabwenge, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye nk’uko bivugitse.Uretse kuba bigira ingaruka mbi ku buzima bwe, bituma kandi akora cyangwa agira uruhare mu gukora ibyaha birimo ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohotera rishingiye ku gitsina”.

Yagize kandi ati: “Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birasenywa. Izindi ngaruka zabyo zirimo ko ubifatiwemo afungwa, rimwe na rimwe agacibwa n’amande, ibyo bikaba bituma asigara ari umutwaro ku muryango we n’igihugu muri rusange kuko aba yitabwaho adakora”. IP Munyaneza yakomeje agira ati:”Ubinywa, uretse kumuteza ubukene we ku giti cye n’umuryango we, ahungabanya ituze ry’abo abana nabo n’irya rubanda muri rusange, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora.” Yagiriye inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe y’umuntu wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko. Naho Ingingo ya 594 yo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/09/2015
  • Hashize 9 years