Polisi y’u Rwanda yatangije ukwezi yahariye kubungabunga umutekano wo mu muhanda
- 08/09/2015
- Hashize 9 years
Kuri uyu wa mbere tariki 07 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda yatangiye ukwezi yahariye ibikorwa bigamije gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko y’umuhanda. hagamijwe kwirinda no gukumira impanuka zihitana abantu ndetse zikanakomeretsa abawukoresha zikaba nanone zangiza ibikorwa by’iterambere bitandukanye.
Ibirori byo gutangiza ukwezi kwahariwe kubungabunga umutekano wo mumuhanda
N’ubwo Polisi y’u Rwanda idahwema gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko y’umuhanda hari bamwe bakinyuranya nabyo. Kubera ko Polisi y’u Rwanda izirikana ko kwigisha ari uguhozaho, niyo mpamvu igena muri gahunda zayo igihe nk’iki kugira ngo yongere gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko y’umuhanda. Insanganyamatsiko y’ukwezi kwahariwe umutekano mu muhanda cy’uyu mwaka igira iti:”Ubaha amategeko y’umuhanda, urengere ubuzima”.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda CP George rumanzi yavuze ko umuvuduko urenze urugero rwagenwe rwo gutwara ikinyabiziga, uburangare, kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga nko kuyihamagaza umuntu cyangwa kwitaba uyiguhamagayeho, no kuyandikamo ubutumwa bugufi utwaye ikinyabiziga, kugitwara wasinze cyangwa unaniwe, biri ku mu isonga bituma utwaye ikibiziga akora cyangwa ateza impanuka mu muhanda. Kutubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye no kwambukiranya umuhanda ku banyamaguru nabyo biri mu biteza impanuka muhanda.
Ibikorwa bizaranga uku kwezi kwahariwe kubungabunga umutekano wo mumuhanda bizatangizwa ku mugaragaro mu ntara zose z’igihugu no mujyi wa Kigali, bikaba bizakorwa n’abayobozi bakuru ku nzego zitandukanye. Imihango yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’uku kwezi kwahariwe umutekano wo muhanda bizitabirwa kandi n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga no gusigasira umutekano wo mu muhanda.
Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, uku kwezi kuzatangirizwa ku mugaragaro mu Karere ka Kicukiro, mu ntara y’Amajyaruguru, kuzatangirizwa mu Karere ka Rulindo, mu y’Uburengerazuba, ibikorwa byakwo bizatangirizwa mu Karere ka Nyabihu, mu ntara y’Iburasirazuba,uku kwezi kuzatangirizwa mu Karere ka Kayonza, naho ku rwego rw’intara y’Amajyepfo, ibikorwa by’uku kwezi bizatangirizwa ku mugaragaro mu Karere ka Kamonyi.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw