Polisi y’u Rwanda ikomeje kwitabira ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika

  • admin
  • 11/09/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nzeri 2015, Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 170 barimo 37 b’igitsina gore, berekeje mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (UNMISS). Ni ku nshuro ya mbere itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rifite umubare munini nk’uyu ryoherejwe muri iki gihugu rikaba rizamarayo igihe kingana n’umwaka. Aba bapolisi b’u Rwanda (RWAFPU1-UNMISS) bakaba bayobowe na ACP Rogers Rutikanga.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rikaba ryasezeweho ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda DIGP Dan Munyuza akaba yari kumwe n’abayobozi b’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Célestin Twahirwa yavuze ko bariya bapolisi 170 bazakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano ku w’abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye, kubungabunga umutekano w’abaturage n’impunzi ndetse n’ibikorwaremezo.Aba bapolisi bakazaba bakorera mu gace kitwa Malakal gaherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Juba wa Sudani y’Amajyepfo.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi b’u Rwanda 28, bo bakaba bakorayo akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi ba Sudani y’Amajyepfo.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 11/09/2015
  • Hashize 9 years