Nyanza: Abaturage bahaye ubuhamya perezida Paul kagame imbona nkubone

  • admin
  • 11/09/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Nzeri Perezida wa repuburika Paul Kagame yasuye abaturage bo mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo aho yabakanguriye urubyiruko gukomeza intambwe bateye yo kubaka igihugu cyabo.

Nyakubahwa Paul Kagame yasabye abaturage ba Nyanza guharanira ubuzima bwiza, bugamije iterambere. Avuga ko kugira urubyiruko rwinshi, ari amahirwe u Rwanda rufite Atari ikibazo, kuko urubyiruko ari zo mbaraga z’igihugu. Yongeyeho ko u Rwanda rukwiye guha urubyiruko ubumenyi bubafasha kubona umurimo cyangwa se kuyihangira. Yashishikarije abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa byo kihira imyaka bafite, ati’’ Urugomero rw’amazi rwuhira ibihingwa rwaturutse ku bushake bwanyu. Mugomba kurukoresha neza kugira ngo ejo mutazasubira inyuma mukajya gusaba inkunga. Murubyaze umusaruro mutere imbere, musagurire n’amasoko mutungwe n’ibyo rubyaye.’’

Abaturage b’akarere ka Nyanza babonye umwanya wo kuganira na Perezida Kagame, ndetse benshi bamuha ubuhamya bw’uko bivanye mu bukene bakiteza imbere. Nawe yabashimiye imbaraga bashyira mu bikorwa bibateza imbere ababwira ko u Rwanda rufite umusaruro, bityo bitananirana kuwutunganya, habaye ubufatanye bw’inzego zose bireba.

Tubibutse ko Akarere ka Nyanza ariko gaherutse kuba aka mbere mu mihigo iherutse y’uturere aho kaje kayoboye uturere 30 twose tugize u Rwanda

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/09/2015
  • Hashize 9 years